Abanyafurika barashishikarizwa gusoma ibyandikwa n’Abanyafurika

Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne ashishikariza abanyafurika kwandika no gusoma amateka n’umuco bya Afurika kuko byongera ubumenyi bikanagaragaza aho Afurika yavuye n’aho yerekeza.

Minisitiri Uwacu yashimye ibitabo bimurikwa kuko birimo ubumenyi kuri Afurika
Minisitiri Uwacu yashimye ibitabo bimurikwa kuko birimo ubumenyi kuri Afurika

Kumurika ibitabo n’ibindi bihangano by’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika ni kimwe mu bikorwa byaranze icyumweru cyahariwe kuvuga ku kwibohora kwa Afurika, cyasojwe tariki 25 Gicurasi 2018 hizihizwa umunsi nyirizina wahariwe kwibohora kwa Afurika.

Iri murikabitabo ryaberaga i Kigali ryari ryaratangiye kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018, Ryaberaga mu kigo cyagenewe ibikorwa by’imurika rishingiye ku muco kiri ahahoze hitwa Camp Kigali.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije n’umuryango wa Pan African Movement Rwanda ni zo nzego zagize uruhare runini mu kuritegura.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, asobanura akamaro k’iryo murika mpuzamahanga ry’ibitabo n’ibindi bihangano bikorerwa muri Afurika.

Yagize ati “Afurika ifite amateka, ifite umuco, ifite ubukungu bukwiye kumenyekana cyane cyane ku banyafurika, ariko no ku bandi batuye isi. Uburyo bumwe rero bwo kubikora kandi ku buryo burambye, ni uko bunyura mu nyandiko cyangwa mu bihangano bikorwa n’Abanyafurika bavuga ubwabo amateka yabo ndetse n’icyerekezo cy’uyu mugabane.”

Agnes Ukundamariya washinze iyandikiro rya Bakame Editions yagaragaje ko gusoma bigirira akamaro abantu bose baba abana n'abakuze
Agnes Ukundamariya washinze iyandikiro rya Bakame Editions yagaragaje ko gusoma bigirira akamaro abantu bose baba abana n’abakuze

Ni imurika rigamije gushishikariza Abanyafurika gusoma ibitabo, kubyandika no kubigura. Icyakora umuco wo kugura ibitabo, kubyandika no kubisoma hari abavuga ko ugenda ucika.

Madame Agnes Ukundamariya washinze iyandikiro ry’ibitabo bigenewe abana n’urubyiruko, Edition Bakame mu myaka 23 ishize akaba anakirikorera yemeza ko abantu bakwiye gukunda ibitabo.

Ati “Igitabo gituma umuntu yunguka ubwenge agatera imbere.Inyandiko zose zaba ibitabo, byaba ibinyamakuru byose bitugirira akamaro kandi tutavuye aho turi.”

Minisiteri ya Siporo n’Umuco, MINISPOC, isanzwe itegura imurikabitabo buri mwaka. Iry’uyu mwaka wa 2018 ryahawe insanganyamatsiko igira iti "munyarwanda gura ibitabo, ubisome, ugire iterambere rishingiye ku bumenyi."

Hamuritswe n'ibihangano byo mu bindi bihugu bya Afurika
Hamuritswe n’ibihangano byo mu bindi bihugu bya Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka