Abanyaburera bahakaniwe kwambukana umupaka abana badafite ibyangombwa

Abaturage b’Akarere ka Burera basabaga koroherezwa kwambuka umupaka wa Cyanika bafite abana, bahakaniwe, basabwa kubahiriza ibisabwa n’amategeko kuko kubyoroshya ngo byatiza umurindi icuruzwa ry’abantu.

Bamwe mu Badepite bo muri EALA babwiye Abanyaburera ko kwambukana abana badafite ibyangombwa bidakwiriye.
Bamwe mu Badepite bo muri EALA babwiye Abanyaburera ko kwambukana abana badafite ibyangombwa bidakwiriye.

Ibi byatangajwe tariki ya 20 Kamena 2016, ubwo abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Inshinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) baganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye umupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda.

Muri ibyo biganiro, abagore bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kutemererwa kwambuka uwo mupaka bahetse abana b’impinja cyangwa n’abandi bana batarageza ku myaka 16 yemewe, yo gufata indangamuntu.

Basabwa kwaka ibyangombwa by’abo bana ariko ngo kubibona biragora kuko bibafata iminsi yo kunyura mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, bigatuma gahunda bari bafite muri Uganda zipfa.

Ayingeneye Frida, umwe muri abo bagore, yavuze ko abantu baturiye umupaka basabwa kwambuka kenshi bajya muri Uganda kuko bafiteyo inshuti n’abavandimwe kandi bakaba banajyayo gukora imirimo itandukanye ibinjiriza amafaranga, asaba ko bakoroherezwa kuko gusiga abana na byo bibahangayikisha.

Depite Bazivamo Christophe yaganiraga n'Abanyaburera basabaga ubuvugizi ku bijyanye no kwambutsa umupaka abana bakiri bato.
Depite Bazivamo Christophe yaganiraga n’Abanyaburera basabaga ubuvugizi ku bijyanye no kwambutsa umupaka abana bakiri bato.

Agira ati “Mwatworohereza rero wenda umwana niba yambukanye na nyina, wenda umuntu agasiga yanditse akavuga ko amugarura ariko bikatworohera.”

Depite Nyirahabineza Valerie, umwe mu bahagarariye u Rwanda muri EALA, yabwiye Abanyaburera ko nta buvugizi bakorera ibyo korohereza ababyeyi kwambuka umupaka bafite abana nta byangomba byabo bafite.

Yakomeje avuga ko kwambutsa umupaka abana biramutse byorohejwe, byatiza umurindi icuruzwa ry’abantu kandi ubuyobozi bugomba kurirwanya byimazeyo.

Yagize ati “Ushobora kugira gutya ukamuheka ari uwawe cyangwa se ukamufata ukamwiba ahantu ukamujyana atari uwawe, umugemuye, ugiye kumugurisha. Ni ngombwa ko ugira ibyo byangombwa bigaragaza ngo uyu mwana agiye he? Bizwi nande? Uburenganzira wabukuye hehe? [Ni] Mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu.”

Depite Nyirahabineza Valerie yavuze ko kwambutsa abana umupaka byorohejwe, byatiza umurindi icuruzwa ry'abantu.
Depite Nyirahabineza Valerie yavuze ko kwambutsa abana umupaka byorohejwe, byatiza umurindi icuruzwa ry’abantu.

Kugira ngo umwana utarageza igihe cyo gufata ibyangombwa yemererwe kwambuka umupaka, bisaba kuba afite icyangombwa cy’ababyeyi be bombi kigaragaraza ko ari uwabo kandi bigaca no mu nzego za Leta, nko muri Minisiteri y’Ubutabera, kugira ngo zibyemeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka