Abana bashyizwe igorora muri Expo 2017

Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 ribera i Gikondo, hari imikino y’abana itandukanye ituma ababyeyi babo babazana ngo babashimishe ariko banasure n’ibindi bimurikwa.

Abana bafite imyicungo ituma bava muri Expo banezerewe
Abana bafite imyicungo ituma bava muri Expo banezerewe

Imikino ihari ikunzwe n’abana hari imyicundo, kurya umunyenga ku cyuma kibazengurutsa, gutwara ubwato no kugenda muri gari ya moshi.

Buri mwana yihitiramo umukino yakunze, maze umubyeyi akamwishyurira ku babishinzwe aho buri mukino wishyurwa amafaranga 1000 ku mwana, agahabwa iminota ari bumare yishimisha.

Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iyo mikino ibashimisha cyane ku buryo kuhava baba batabishaka.

Mugisha Pascal w’imyaka 10 ati “Nagiye ku mwicundo numva harimo umunyenga mwinshi ku buryo ntashakaga kuvamo. Numvise ari byiza cyane”.

Liliane na we ati “Naje kugira ngo nishimishe, nagiye ku mwicundo no gutwara ubwato. Numvise ari byiza”.

Bateguriwe n'ikidandezi cy'amazi bakiniramo bari mu bwato bijabasusurutsa
Bateguriwe n’ikidandezi cy’amazi bakiniramo bari mu bwato bijabasusurutsa

Ababyeyi na bo ngo bashimishwa no kuzana abana babo muri Expo ariko icya mbere baba bashaka ni kujyana abana mu mikino.

Uyu ati “Twahisemo kubazana muri Expo ngo bishimishanye n’abandi muri iyi mikino, ejo bazasubire ku ishuri banezerewe. Natwe nk’ababyeyi kandi iyo umwana yishimye biradushimisha bikanadutera ishema”.

Imwe muri iyi mikino iba yateye impungenge ababyeyi, ariko zikaza gushira uko abana bagenda bamenyera kuyikina.

Nyuma y’imikino, abana baboneraho gusura ibintu bitandukanye muri Expo, bityo ababyeyi bakagira ibyo babagurira, birimo cyane cyane ‘ice cream’, amata, imyenda, inkwetu n’ibindi.

Abana banateguriwe gariyamoshi y'igikinisho bicaramo ikabaha umunyenga
Abana banateguriwe gariyamoshi y’igikinisho bicaramo ikabaha umunyenga
Abana bagaragaje impano mu gutwara ubwato
Abana bagaragaje impano mu gutwara ubwato
Byari ibyishimo bidasanzwe mu mazi bagashya
Byari ibyishimo bidasanzwe mu mazi bagashya
Hari n'indi myicungo ifite umutekano abana bicundaho bakanezerwa
Hari n’indi myicungo ifite umutekano abana bicundaho bakanezerwa
Ababona uko abana barya umunyenga bakuze nabo bifuza gusubira ibwana ngo barye uyu munyenga
Ababona uko abana barya umunyenga bakuze nabo bifuza gusubira ibwana ngo barye uyu munyenga
Gariyamoshi inezeza abana ku buryo buhagije
Gariyamoshi inezeza abana ku buryo buhagije
Uyu mwicunga ubanza gutera ubwoba ababyeyi ariko bagasanga utekanye bakareka abana bakawujyaho bakanezerwa
Uyu mwicunga ubanza gutera ubwoba ababyeyi ariko bagasanga utekanye bakareka abana bakawujyaho bakanezerwa
Nyuma yo kwidagadura ku bikinisho batemberana n'ababyeyi basura ibiri kumurikwa muri Expo
Nyuma yo kwidagadura ku bikinisho batemberana n’ababyeyi basura ibiri kumurikwa muri Expo

Photo: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka