Abana bakuwe mu muhanda bashyiriweho ikigo kibigisha umuziki

Abana 30 bakuwe mu muhanda mu Karere ka Nyarugenge bahawe imiryango ibarera banashyirirwaho ikigo cyibigisha imyuga irimo umuziki.

Abana bakuwe mu muhanda ubwo bashyikirizwaga imiryango yo kubarera
Abana bakuwe mu muhanda ubwo bashyikirizwaga imiryango yo kubarera

Icyo gikorwa cyabaye ku bufatanye n’umuryango “Rwanda Legacy of Hope”, cyabereye mu murenge wa Kigali ku itariki ya 20 Kanama 2017.

Muri icyo gikorwa ababyeyi bazwi nka ba “Malayika murinzi” bahujwe n’abo bana, bahita babajyana mu ngo zabo ariko bakazajya babohereza kwiga imyuga mu kigo bafunguriwe kuko benshi bacikirije amashuri.

Muri icyo kigo bazajya bigishwa muzika, ikoranabuhanga, icyongereza n’ibijyanye no gufata amashusho.

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo aba babyeyi bahabwaga abana, bakaba biyemeje kuzabafata nk’ababo nk’uko umwe muri bo witwa Habakubaho Frédéric yabitangaje.

Agira ati “Ndishimye cyane kandi nkanashimira Imana kuba mbonye uyu mwana. Ndagiye mwuhagire agire isuku, muteteshe, mushyire mu ishuri mbese mufate nk’uwanjye bwite.”

Mugenzi we ati “Uyu mwana ni umugisha w’Imana. Nubwo nta bushobozi buhambaye mfite, ngiye kumwitaho, abane n’abandi bana bakine, yumve ko ndi umubyeyi we.

Nzamukorera icyo nshoboye cyose kandi by’amahirwe uyu muryango umumpaye uzakomeza kubimfashamo.”

Abana bahawe imiryango bishimiye kuva mu muhanda
Abana bahawe imiryango bishimiye kuva mu muhanda

Umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope, Rev. Osée Ntavuka, avuga ko abo bana 30 bagiye gufashwa ariko ngo haracyari abandi benshi bakeneye kuvanwa mu muhanda.

Agira ati “Turasaba buri Munyarwanda kugira umutima wo gufasha kuko hari benshi basigaye mu muhanda. Aba 30 ni bake cyane. Dukoreye hamwe tugafatanya n’ubuyobozi, iki kibazo cyazabona umuti.”

Yongeraho ko imiryango yahawe abo bana izafashwa mu buryo bwo guhanga umurimo kugira ngo igire umushobozi bwo kubabeshaho neza, bityo ntibazasubire mu muhanda.

Abana bahawe imiryango uko ari 30 bazajya bigishwa imyuga
Abana bahawe imiryango uko ari 30 bazajya bigishwa imyuga

Mujawamariya Consolée ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri Nyarugenge, asaba ababyeyi kwita ku bana babo.

Agira ati “Ababyeyi ni bo bambere bagomba kwita ku bana babyaye mbere y’uko undi muntu yagira icyo akora. Kubyara uwo wumva utazarera ni ukumuhemukira kuko uba wakoze ibyo utatekerejeho.

Ababyeyi ni bo shingiro ryo gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda kuko hari benshi bawurimo babafite.”

Avuga ko mu mwaka ushize aka karere kasubije mu miryango abana 242, kandi igikorwa ngo kirakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye kumva iyinkuru njyewe icyonababwira mukubashimira kand mbabwirako bakomerezaho imana ibafashe

felix yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka