Abamotari baremeye umupfakazi wa Jenoside bamugabira imbyeyi n’iyayo

Abamotari bibumbiye muri Koperative Intambwe Motari (CIM) ikorera i Huye, baremeye Christine Mukabutera, umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi, bamugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo.

Mukabutera yagabiwe inka y'imbyeyi n'inyana yayo
Mukabutera yagabiwe inka y’imbyeyi n’inyana yayo

Mukabutera wasigaranye abana babiri b’abakobwa, utuye mu murenge wa Huye yaremewe ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2017.

Yashimiye abo bamotari avuga ko atari ubwa mbere bamugiriye neza kuko no mu mwaka wa 2015 bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, kuko yari yayitashyemo ituzuye bitewe no kutagira aho aba.

Agira ati “Iki gikorwa mukoze muzagikubirwa inshuro icumi. Ndabashimiye, Imana ibahe umugisha, kandi namwe muzakomeze kujya mureba ingorwa.”

Akomeza avuga ko iyo nka n’iyayo yagabiwe izaufasha kubona ifumbire bityo ahinge imirima afite abone umusaruro kandi anywe n’amata.

Mukabutera (wo hagati ufite inkoni n'inkuyo) yashimiye abamotari bamutekerejeho bakaba bamufashishe bwa kabiri
Mukabutera (wo hagati ufite inkoni n’inkuyo) yashimiye abamotari bamutekerejeho bakaba bamufashishe bwa kabiri

Abaturanyi na Mukabutera batangajwe no kubona abo bamotari bamugabira inka n’iyayo; nkuko umwe muri bo witwa Rose Mukeshimana abivuga.

Agira ati “Ni nk’umugisha Imana imwihereye kuko yabonaga hari byinshi akeneye. Utwuzukuru twe tubonye amata. Na we ubwe aramugirira akamaro kuko arwara igifu. Wasangaga dushakisha aho dukura agashyushyu cyamurembeje.”

Umuyobozi wa koperative y’abo bamotari, Jean Chrysostome Habimana avuga ko batekereje kumworoza inka nyuma yo kumwubakira, kuko babonaga agikeneye gufashwa.

Agira ati “Tumaze kumubonera aho aba, twararebye tubona hakiri ubufasha akeneye, ni ko gutekereza kumurema umutima kugira ngo yumve ko n’ubwo yahuye n’ibibazo biturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi hakiri abantu bamutekereza.”

Akomeza avuga ko kumuba hafi bitarangiriye ku kumuha inka, ngo bazakomeza kumufasha.

Abari baje gutanga no kwakira inka zagabiwe Mukabutera bafatiye ifoto y'urwibutso imbere y'inzu abamo, ari na yo CIM yamusaniye muri 2015
Abari baje gutanga no kwakira inka zagabiwe Mukabutera bafatiye ifoto y’urwibutso imbere y’inzu abamo, ari na yo CIM yamusaniye muri 2015

Inka zagabiwe Mukabutera, zifite agaciro k’ibihumbi 400RWf. Kumusanira inzu byo byari byatwaye miliyoni imwe n’ibihumbi 317RWf. Ibi byose byavuye mu bufatanye bw’abanyamuryango babarirwa muri 380 bagize Koperative CIM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka