Abakuze bose ntibagenewe ingoboka – Guverineri Mureshyankwano

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abaturage bo muri Kamonyi ko amafaranga y’ingoboka atangwa muri gahunda ya VUP atagenewe abakuze bose.

Guverineri Mureshyankwano yabwiye abanyakamonyi ko inkunga y'ingoboka ihabwa abakuze itagenewe bose
Guverineri Mureshyankwano yabwiye abanyakamonyi ko inkunga y’ingoboka ihabwa abakuze itagenewe bose

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yabitangarije abaturage b’umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, mu ruzinduko yahagiriye tariki 10/11/2016.

Yabivuze nyuma yuko bamwe mu baturage bamugaragarije ikibazo cy’uko bakuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) kandi mu mwaka wa 2015 barayihabwaga.

Uwitwa Rugwabiza Fidele, ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko yakuwe mu bahabwaga inkunga kandi nta bushobozi afite kuko yibana mu rugo.

Agira ati “Bahamagaje abandi bantu, ngiye kuyareba nsanga ngo bankuye kuri lisiti. Ndibaza nti ‘ubu mu bandi bose njye utabona, babonye ndusha abandi ubushobozi!”

Guverineri Mureshyankwano yahise ahamiriza abaturage ko abakeneye inkunga ari benshi kuburyo bose batayibona. Bityo amafaranga y’ingoboka agenewe abakuze, ahabwa abadafite ubushobozi na buke.

Agira ati “Iriya nkunga ntabwo ari amafaranga y’abasaza, nta n’ubwo ari amafaranga y’abakuze. Ariya mafaranga yagenewe ba bantu badafite ubushobozi na mba, ba bantu batakibasha gukora.

Mbese ni amafaranga agenerwa wa muntu utishoboye ku buryo atayabonye ashobora gupfa.”

Akomeza avuga ko umusaza ashobora kuba afite imyaka myinshi ariko afite imitungo n’abana bo kumwitaho.

Ariko ntiyirengagiza ko hari igihe guhitamo abakuze bagenewe guhabwa iyo ngoboka bishobora gukorwa nabi. Ibyo ngo bikwiye gukosorwa.

Abaturage bo muri Kamonyi bo bifuza ko abakuze bahabwa ingoboka bakongerwa
Abaturage bo muri Kamonyi bo bifuza ko abakuze bahabwa ingoboka bakongerwa

Mu karere ka Kamonyi abahabwa inkunga y’ingoboka ni imiryango 896.

Umusaza Karasanyi Seth we yifuza ko uwo mubare wakongerwa kuko ngo nko mu kagari kamwe hafashwa imiryango umunani kandi ababaye ari benshi.

Umuhoza Alexie, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza mu karere ka Kamonyi, nawe ahamya ko abatishoboye bari guhabwa inkunga ari bake.

Avuga ko bari batanze urutonde rw’imiryango 2502 ariko ikigo cy’igihugu cyita ku mishanga y’iterambere (RHODA) cyemerera 896. Abandi nabo bategereje ko bakorerwa ubugenzuzi ubundi bakabona guhabwa inkunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hano mukarere ka kamonyi mu murenge wa rugalika akagari sheli kabisa nukuzajye mudusu tukabagezaho amakuru avugwa ku bayobozi basigaye biyiririra mukabari amaragusinda bagakubita abaturage babaziza ubusa.

manishimwe jean claude yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka