Abakozi bane b’Akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Abakozi bane b’Akarere ka Gicumbi bari mu maboko ya Polisi y’igihugu bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta binyuranije n’amategeko no gukora inyandiko mpimbano.

Abandi bakozi b'Akarere ka Gicumbi batawe muri yombi
Abandi bakozi b’Akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Abo batawe muri yombi ni Kagwene Viateur ushinzwe imari n’ubutegetsi, Habyarimana Jean Baptiste ushinzwe iterambere, amakoperative n’ubucuruzi, Mashami Protogene umukozi ushinzwe inyubako ndetse na Mutsinzi Samuel umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere.

Bose bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi y’igihugu ya Byumba, guhera ku itariki ya 16 Ugushyingo 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, IP Innocent Gasasira avuga ko aba bagabo batawe muri yombi ku mugoroba wok u itariki 16 Ugushyingo 2017.

Agira ati “Ibi byaha byose babikurikiranyweho ubwo batangaga isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu mwaka wa 2015 na 2016.”

Akomeza avuga ko icyaha bakurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 628 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kikagera ku myaka ibiri no gutanga ihazabu yo kuva ku bihumbi 500RWf kugera kuri Miliyoni 2RWf.

IP Gasasira avuga ko kandi ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano nikiramuka kibahamye bazahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka irindwi kugeza ku mwaka 10 no gutanga ihazabu yo kuva ku bihumbi 500RWf kugera kuri miliyoni 5RWf.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko aba bayobozi basheshe isoko nta nteguza ryari ryahawe sosiyete “BES and Supply”yubakaga ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga maze bariha isosiyete yitwa GECONTRAT LTD na Capital Workshop, ubwo hari hasigaye imirimo itageze kuri 30% maze ntibanarirangiza.

Bafunzwe nyuma y’ibyumweru bibiri abandi bakozi batatu b’akarere ka Gicumbi nabo batawe muri yombi barimo Gitifu w’akarere. Abo bakurikiranweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uwabageza mukarere kanyanza mubashinzwe uburezi!! yeweee ahaaa!

alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

barebe nukuntu akazi mukarere gatangwa. ba DEO muburezi, Ewan akarengane kbs

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

lbi bireze ahantu henshi leta n’ababishinzwe babe maso barebe no mutundi turere.

Mr sage yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

ESE mutsinzu nawe yakora amafuti nkayo ra, ahaa, Imana imubabarire

Mimi yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Abantu ni bamenye kubakira kubunyangamugayo kuko ikinyoma nta guaranty kigira ngo n’umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze!! izi ni ingaruka zo kuzuzanya mu mafuti mu itekinika kumaramaza kugirira anabi abandi byatumye baburamo n’umwe ugarura bagenzi be ngo abagire inama.

THEOS yanditse ku itariki ya: 17-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka