Abakoresha gare ya Rwamagana barizezwa ko igiye kubakwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burizeza abaturage ko bitarenze umwaka wa 2017-2018 gare ya Rwamagana izaba yubatse.

Uretse kuba gare itubakiye n'aho imodoka ziparika ni hato
Uretse kuba gare itubakiye n’aho imodoka ziparika ni hato

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajabu atangaza ibi mu gihe abakoresha iyo gare binubira ko itubakiye ku buryo iyo ari mu gihe cy’imvura banyagirwa imirimo igahagarara.

Mbonyumuvunyi avuga ko ariko iyo gare igiye kubakwa kuko ubu abaturage bose bari bayituriye, bamaze kubarurirwa no kwishyurwa kugira ngo babone uko bagura iyi gare.

Agira ati “Dutegereje ko ikigo gishinzwe gutwara ibintu n’abantu ( RTFC) batangira imirimo ku buryo bitarenze umwaka wa 2017 gare izaba yamaze kuzura.

Akomeza avuga ko iyi gare izubakwa vuba kuburyo kitarenze umwaka wa 2017-2018 iyi gare ikazaba ikoreshwa.

Uyu mubozi kandi avuga ko izajyana n’ibikorwa byo kuyagura kuburyo hazaba hisanzuye haba kubinyabiziga ndetse no kubagenzi.

Abagenzi bategera muri gare ya Rwamagana hamwe n’abahakorera imirimo yo guca amatike zo ntaho bagira bakorera hubatse kuburyo usanga banyagirwa bakanicwa n’izuba.

Aha niho abakata amatike bicara
Aha niho abakata amatike bicara

Sibomana Innocent avuga ko mu bihe by’imvura bakunze guhura n’ikibazo cyo kutagira aho bayugama bikaba ngombwa ko akazi gahagaraga.

Anavuga ko ari ingorane no ku bagenzi kuko usanga bayoberwa aho bagurira amatike y’imodoka. Ugasanga ngo nabo banyagirwa kuko ntaho kugama bafite habugenewe. Imizigo yabo nayo iranyagirwa.

Yungamo ko uretse kuba iyi gare itubakiye, abayikoresha bavuga ko itagutse kuburyo imodoka ziba zibyiganiramo.

Agia ati “Ni ikibazo gikomeye cyane iyo urebye ukuntu dushaya mu byondo hanyuma tukabura uko dutwara abagenzi twanavamo tukabura aho ducisha imodoka kubera ukuntu iba yabaye ibyondo.”

Umushoferi witwa Mwiseneza Alphonse uvuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’ibyondo byinshi igihe imvura yaguye imodoka zabo zigaheramo bakabura uko batwara abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwamagana ikwiye kwitabwaho kuko iteye neza kandi ifite iri ku rurembo rw’iburasirazuba. Kuba rero idafite ibikorwa remezo by’ingenzi birababaje, abareberera abaturage nibisubireho barebe iby’ingenzi.

Michel yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

nukuri gare yari kenewe kuko Rwamagana iragendwa cyane

DIANE yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

rwamagana rwose yari ikeneye gare yubakiye kuko izuba n’imvura byari bitumereye nabi pe

nitwa gilbert yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka