Abakoresha Gare ya Kacyiru bagiye kuruhuka gutira ubwiherero

Abagenzi n’abakorera muri Gare ya Kacyiru ntibazongera kujya gutira ubwiherero mu ngo z’abaturage kuko muri iyo Gare hagiye kuzura ubwiherero bugezweho.

Ubwo bwiherero bugiye kuzura buzajya bukoreshwa n'abakoresha Gare ya Kacyiru
Ubwo bwiherero bugiye kuzura buzajya bukoreshwa n’abakoresha Gare ya Kacyiru

Gare ya Kacyiru inyuramo abagenzi babarirwa mu 1000 ku munsi, nta bwiherero yagira ku buryo abagenzi bashakaga kwiherera bajyaga mu ngo zihaturiye.

Kuri ubu ariko ugeze muri iyo Gare uhabona inzu iringaniye iri kubakwa ruguru yayo. Iyo nzu ni iy’ubwiherero rusange buzajya bukoreshwa n’abagenzi n’abandi bahakorera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, iyo Gare iherereyemo buvuga ko mu gihe kitarenze ukwezi ubwo bwiherero butangira gukoreshwa.

Kuri ubu ngo bari gushaka uburyo bwazakoreshwa, niba buzegurirwa ba rwiyemezamirimo bagakurikirana isuku yabwo cyangwa buzasigara mu maboka y’akarere ka Gasabo.

Abakoresha Gare ya Kacyiru bagaragaza ibyishimo byo kuba noneho bagiye kubona aho kwiherera; nkuko Byamukama Innocent abisobanura.

Agira ati “Ubu bwiherero buje bukenewe kandi buziye igihe kuko wasangaga abagenzi bagira ikibazo bakabura aho bagikemurira.”

Bigaragara ko habura imirimo mike ngo ubwo bwiherero butangire gukoreshwa
Bigaragara ko habura imirimo mike ngo ubwo bwiherero butangire gukoreshwa

Mukamugema Adeline uturiye Gare ya Kacyiru, avuga ko kuba harimo kubakwa ubwiherero rusange ari igisubizo no kubahaturiye kubera umubare utari muke w’ababaganaga babusaba.

Agira ati “Hari igihe baburaga ubwiherero twebwe tuhaturiye twaragowe kuko twakira byibuze abantu nka 50 ku munsi. Ibaze nawe abantu 50 kandi batandukanye mu bwiherero bumwe. Ahubwo ubuyobozi bwarakoze kuba bwarubatse buriya bwiherero.”

Mu kwezi kumwe ubu bwiherero buraba bwuzuye
Mu kwezi kumwe ubu bwiherero buraba bwuzuye

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Languide, avuga ko bakimara kubona ko abakoresha Gare ya Kacyiru bahura n’ibibazo byo kubura ubwiherero bafashe icyemezo cyo kubwubaka.

Agira ati “Buriya bwiherero buzadufasha gukemura ibibazo byinshyi kuko abaturage bose bazaga kuri Gare baburaga aho bajya kwiherera bagakoresha ubw’abaturage batuye hariya, rimwe imodoka zikabasiga ukabona birabangamye, nibwo twatekereje kubwubaka.”

Akomeza avuga ko bari gutekereza uburyo ahantu hose hahurira abantu benshi hashyirwa ubwiherero.

Gare ya Kacyiru yubakwa ngo byari biteganyijwe ko nta mugenzi uzajya uhamara iminota irenze itanu kuko imodoka yagombaga kuhahagarara ikuramo abagenzi hajyamo abandi. Ariko ntibyakunze kuko hari igihe umugenzi ashobora kuhamara isaha atarabona imodoka.

Gare ya Kacyiru ikoreshwa n'abantu babarirwa mu 1000 ku munsi
Gare ya Kacyiru ikoreshwa n’abantu babarirwa mu 1000 ku munsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Genda kigali today uri ijisho rya rubanda, mutumye batwubakira ubwihererompe, twari twaragowe

Byiringiro Eric yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka