Abakoresha “Controle technique” basubijwe

Polisi y’igihugu yazanye imashini nshya zo kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga (Controle technique) kugira ngo abashaka iyo serivisi batazongera gutinzwa.

Imashini nshya zongerewe muri Controle Technique
Imashini nshya zongerewe muri Controle Technique

Ku wa gatatu tariki ya 05 Ukwakira 2016, Polisi y’Igihugu yatangije indi miyoboro ibiri yo kugenzura imidoka nto n’iziciriritse, ikaba yiyongereye kuri itanu yari isanzweho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda ivuga ko iyo miyoboro mishya ya “Controle Technique” igiye gufasha ba nyir’ibinyabiziga.

Agira ati “Ubusanzwe ku munsi ’Controle Technique’ yakiraga imodoka zibarirwa hagati ya 400 na 500, nyir’imodoka nawe akahamara igihe kiri hagati y’isaha imwe n’isaha n’igice".

Yavuze ko kuri ubu icyo kigo kizajya gisuzuma imodoka zibarirwa hagati ya 600 na 700 n’uwaje gusuzumisha ikinyabiziga akazajya ategereza igihe kitarenze iminota 45.

Controle technique yari isanzwe ifite ubwinjiriro bumwe yongerewe
Controle technique yari isanzwe ifite ubwinjiriro bumwe yongerewe

Polisi y’igihugu na Minisiteri y’ibikorwaremezo biyemeje gukuraho imbogamizi z’uko imodoka nini zajyaga ziza kugenzurirwa i Kigali. Zizubakirwa aho bazisuzumira mu nkengero z’uyu mujyi.

Kandi ngo bazashaka uburyo bwo kongera ahasuzumirwa ibinyabiziga mu ntara no gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba no kwemererwa serivisi za “controle technique”.

Mu byo ’Controle technique’ igenzura harimo imyotsi iva mu modoka, imikorere y’ibyuma nka ’contre-chock’, kuba imodoka ifunze neza mu bice byose biyigize, amatara yayo, feri ndetse n’imiterere y’uburyo igaragara.

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu gihe ubuzima bw’ikinyabiziga bumeze neza, gukora impanuka byaturuka ku muntu ugitwaye kurusha guterwa n’ikinyabiziga ubwacyo.

Nzeyimana Emmanuel ukomoka i Burasirazuba asaba ko banakwegerezwa igaraji rikorana na "Controle technique’.

Agira ati “Imashini zigaragaza ko imodoka ifite ikibazo cya feri, wamara kuyishyirishaho zigakomeza kuvuga ko idafata neza, ku buryo amafaranga n’igihe bigushiriraho ujya guhinduranya ama piyese(pieces). Tunafite ikibazo cy’uko imodoka zinywa mazutu zitajya zireka kurekura imyotsi, kandi nabyo biri mu byo batunenga".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bonjour,

j’habite Butare depuis fin 2014 et je désire faire faire le contrôle technique à GIKONGORO depuis fin novembre 2015.
Aussi pouvez-vous me faire savoir à quelle date j’aurai l’opportunité de faire faire le contrôle technique à GIKONGORO?

Merci pour votre réponse rapide car je suis obligé de laisser mon véhicule à mon domicile depuis tout ce temps.

j’attends donc

Willy FABRE
de Butare

Willy FABRE yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ca toujours mieux de sinformer au pres de la police nationale pour plus d’information. Ils peuvent aussi vous repondre a travers les reseaux sociaux, specialement twitter.

Bino yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka