Abakora muri VUP bagiye kuzajya bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abaturage batishoboye bakora imirimo bagahembwa na VUP ngo bagiye kuzajya bahembwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko uburyo busanzwe butuma badahemberwa igihe.

Ibiganiro byibanze ku byo VUP yagezeho n'ibibazo bikiyivugwamo hagamijwe ko bikemuka
Ibiganiro byibanze ku byo VUP yagezeho n’ibibazo bikiyivugwamo hagamijwe ko bikemuka

Byavuzwe ubwo Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, washyiraga ahagaragara ubushakashatsi wakoze, aho wibanze ku byo VUP yagezeho n’ibibazo bikiyigaragaramo hagamijwe ko byakemuka, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017.

Ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze mu biganiro uyu muryango wagiranye n’abaturage hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka wa 2017.

Uyu muturage wo mu karere ka Rwamagana, avuga ko ubundi babahembaga buri nyuma y’insi 15 (Quinzaine) none ngo amaso yaheze mu kirere.

Agira ati “Bampaye akazi muri VUP hanyuma bwa mbere bampemba rimwe none amakenzeni abaye 6 tudahembwa. Abakora amalisiti bakajya babijyana babigarura ngo byarapfuye tugahora muri urwo none inzara iraturembeje kandi ari ho twari dutegereje imibereho”.

Mugenzi we wo mu karere ka Kamonyi ati “Twakoze mu materasi tugomba guhembwa na VUP, baduhembye amakenzeni abiri bihita bihagarara, twabaza ngo nimwihangane bigiye gukemuka none twarahebye. Ubu twanacitse intege kuko mbere twakoraga turi 300 none haza nka 100”.

Yongeraho ko ibi byamugizeho ingaruka kuko byamunaniye kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ananirwa kwishyurira abana amashuri, mbese ngo ubukene ni bwose kandi yarakoze.

Justin Gatsinzi, umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA), yagarutse ku gitera uko gutinda.

Agira ati “Akenshi biterwa n’inzira ndende amafaranga acamo, kuva muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi kugera ku karere na ko kakayacisha mu yindi banki kugira ngo azagere muri SACCO na ho bigatinda. Ababishinzwe bakagombye kubitegura kare kuko amafaranga aba ahari”.

Gatsinzi Justin ukora muri LODA
Gatsinzi Justin ukora muri LODA

Akomeza avuga ko ari servisi ihabwa abaturage iba
itatanzwe neza mu gihe bo baba bakoze ibyo basabwa.
Gatsinzi ariko avuga ko hari ikigiye gukorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu kuko kimaze igihe kinini.

Ati “Iki kibazo kiraje ishinga Leta, ni yo mpamvu turimo gushaka uko kwishyura abaturage bakora muri VUP byakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi biracyari mu igerageza ariko tubibonamo igisubizo kirambye kuko ubu turi kuri 45% mu kwishyurira ku gihe abo muri iki cyiciro”.

Imibare yo mu ibarura rusange rya 2014 (EICV), yerekanye ko abaturage bafite ubukene bukabije ari 16.3% mu gihe bari 24.1% mu ibarura ryaribanjirije, VUP ngo ikaba yagize uruhare runini muri iri gabanuko n’ubwo ikirimo ibibazo bigomba gukemuka byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abatazi kwandika ?

Theophile yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Abatazi kwandika nabo muzabibuke

Theophile yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka