Abakobwa babyariye iwabo barasabira amahugurwa ababateye inda

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo barasaba ko abahungu babateye inda bahugurwa ku myororokere no gukumira ko batera inda abandi bakobwa.

Babisabye mu mahugurwa bagenewe n’impuzamiryango iharanira ubuzima bwiza bw’abaturage Fasaco ku nkunga y’umuryango Imbuto Foundation, bigishwa ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2016 mu Karere ka Nyamasheke.

Abakobwa b'i Nyamasheke babyariye iwabo bigishwa ku buzima bw'imyororokere.
Abakobwa b’i Nyamasheke babyariye iwabo bigishwa ku buzima bw’imyororokere.

Aba bakobwa batewe inda bavuga ko biteze ubumenyi mu kubasha gukumira inda zitateguwe bityo amakosa bakoze ntazongere kubaho ukundi, bikazabafasha kurera neza abana babyaye no gukura amaboko mu mifuka bagakorera abo babyaye.

Bavuga kandi ko ntacyo byaba bimaze bagiye bigishwa uko bakwirinda inda zitateguwe, hatigishijwe abasore cyangwa abagabo bazibatera.

Umwe muri bo ati “Guhurira hamwe gutya bituma twumva ko tutari twenyine aho kwigunga tugakora duharanira kutazongera, nyamara abagabo kuko bo batigishwa ntabwo bumva agaciro k’ibyo badukoreye kandi bakomeza kubikora.”

Yakomeje agira ati “Nyamara na bo bahuguwe byafasha, bakabona uburyo twacikirije amashuri kubera bo, tukagira ubuzima bubi bibaturutseho”.

Barasaba ko n'ababateye inda bahugurwa.
Barasaba ko n’ababateye inda bahugurwa.

Umwe mu bagize Komite Nyobozi ya Fasaco, Nzeyimana Zacharie, avuga ko nubwo bahereye ku bakobwa babyariye iwabo bafite gahunda yo kugera ku babyeyi ndetse no ku bagabo, mu rwego rwo kugabanya abana bavuka batateguwe ndetse no kwandura indwara ziva mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagie ati “Tuzagera ku byiciro byose harimo n’abagabo, abantu bamenye ubuzima bw’imyorokere no kuboneza urubyaro kuko haragaragara ubwiyiyongere bw’abaturage butoroshye! Ubukangurambaga nibukomeza bizagabanuka abantu bamenye uko bakwirinda, unaniwe agakoresha agakingirizo”.

Nzeyimana avuga ko bakomeza gukorera ubuvugizi ababyariye iwabo ngo babashe kwibumbira mu makoperative babashe guhashya ubukene bushobora kuba intandaro yo kongera kubyara batabiteguye.

Kugeza ubu ariko, nta mibare izwi y’abakobwa bamaze kubyarira iwabo batabiteguye nubwo bivugwa ko Umurenge wa Kanjongo uri ku isonga mu bakobwa benshi batwariye inda iwabo, ndetse ngo mu iyubakwa ry’umuhanda w’umukandara wa Kivu (Kivu Belt) uva Rusizi ugana Karongi, abakobwa batwara inda zitateguwe bariyongereye bigaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka