Abakekwaho gusiga amazirantoki ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwe

Babiri bakekwaho gusiga amazirantoki ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mudugudu w’Akamabuye, Akagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye,bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gishamvu rwasizwe amazirantoki
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gishamvu rwasizwe amazirantoki

Abakoze iki gikorwa kigayitse ngo bafashe amazirantoki basiga ahanditse amazina ya bamwe mu bashyinguye muri uru rwibutso, kuburyo amazina atagaragaraga.

Niragire Juliette utuye hafi y’uru rwibutso akaba anafite abe barushyinguwemo, yabwiye Kigali Today ko atamenye igihe ibi byabereye.

Gusa avuga ko ahagana saa tanu z’ijoro kuri iki cyumweru we n’abana babonye abantu bacanye amasitimu mu muhanda hafi y’urwibutso.
Yavuze ko yaketse ko ari abajura kuko bari bamaze iminsi bamutera, agahita afata
telefoni ye igendanwa agahamagara atabaza.

Abo bantu ngo bumvise Niragire avugira kuri telefoni atabaza, bahita biruka baragenda, ariko ngo ntiyamenya niba hari icyo basize bakoze ku rwibutso.

Avuga ko mu gitondo aribwo yabwiwe n’abantu bari baje kumuhingira ko ku Rwibutso hari imyanda, agiye kureba asanga ari amazirantoki basizeho.

Ati"Abantu baje kumpingira barambaza ngo ese ibi ni iki abana bakoze ku rwibutso? N’uko ngiye kureba nsanga ni iriya myanda iriho. Twe twibwiraga ko twabatesheje kwiba kuko bari basanzwe badutera".

Byari agahinda kuri buri wese wabibonaga
Byari agahinda kuri buri wese wabibonaga

Gashugi Jean Marie Vianney nawe ufite abo mu muryango we bashyinguwe muri uru rwibutso, avuga ko bibabaje kuba hakiri abantu bashobora kuba bakora ibikorwa bigayitse nk’ibi mu Rwanda.

Ati” Birababaje kubona tumara igihe dutunganya aho abacu baruhukira, hanyuma abantu bakaza bakahakorera ibintu nk’ibi bigayitse.”

Gashugi yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bisubiza inyuma abarokotse Jenoside bari bamaze kwiyubaka, ndetse bikanadindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati "Twari tumaze kubyiyibagiza, twifuza kubana n’abantu baduhemukiye bakadusaba imbabazi tukazibaha tukabana neza ,ariko ibi biradusubiza inyuma kandi biradukomeretsa".

Bamaze kubyereka inzego z'Umutekano batangiye gukorera isuku uru rwibutso
Bamaze kubyereka inzego z’Umutekano batangiye gukorera isuku uru rwibutso

Abarokotse jenoside batuye muri aka gace batangarije Kigali Today ko ko uretse amagambo bagendaga babwirwa n’abaturanyi yumvikanamo ingengabutekerezo ya jenoside , ubusanzwe ngo nta bindi bikorwa bipfobya cyangwa bihakana jenoside byahagaragaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko ibi bintu bibabaje cyane ndetse bigaragaza ko hari abantu bagifite ibitekerezo bibi, bakaba bakeneye kwigishwa.

Avuga ko hagiye gukorwa inama ihuza abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano, bakaganiriza abaturage bakanabagira inama z’uburyo bakwitwara. Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere 23 Mutarama 2017, saa munani z’amanywa.

Nyuma y’uko ubuyobozi n’abaturage bahageze uru rwibutso rwongeye gukorerwa isuku, amazirantoki yari yashyizweho avanwaho.

Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 248, muri bo hakaba harimo bamwe mu bari bagize imiryango 48 y’Abahenda bari batuye kuri uyu musozi.

Bamaze gukora isuku amazirantoki yari yasizweho yakuweho
Bamaze gukora isuku amazirantoki yari yasizweho yakuweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

nibafatirwe imgamba abo bantu

Nkurunziza Theo yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Abantu nk’abo bakwiriye guhanirwa muruhame,kugirango bibere isomo n’abandi bagifite imitima nk’iy’inyamaswa.

Ishimwe Theodose yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

OBO BANTU BAHANWE KUKO IBYO BITEYE ISONI.

KWIBUKA SIMEON yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Bene abo baracyari mu mwijima w’ icuraburindi kandi twarawuvuyemo.

icyakora bahanwe kugira ngo bagaragarizwe ko ibyo bashyize mu bikorwa bitaribikwiye.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Biteye agahinda kubona aho tugana heza hakiri abantu batarahinduka gusa ntituzatezuka gushyigikiara gahunda nziza ya ndi umunyarwanda naho abapfobya genocide bo turabamaganye kdi nibahamwa nibyaha bazahanwe bikomeye

Kubwimana Athanase yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Biteye agahinda kubona aho tugana heza hakiri abantu batarahinduka gusa ntituzatezuka gushyigikiara gahunda nziza ya ndi umunyarwanda naho abapfobya genocide bo turabamaganye kdi nibahamwa nibyaha bazahanwe bikomeye

Kubwimana Athanase yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

nukuri ibi bintu biteye agahinda
nyuma yimyaka 22
genocide ibaye hari uwakabaye agikora ibikorwa nkabiriya bigayitse
byogukinira hejuru yaziriya nzirakarengane zishyinguye mucyubahiro
dufatanye twese tubirwanye

kF yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ipfunwe,bafite ry’uko batumariye imiryango ribatera,no kumva basibanganya ibimenyetso,gusa ntibazabisho turiho.Bazahora bikingirije umwijima,ariko twarabatsinze nubundi,tuzabatsinda.

alias le grand yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka