Abajya mu ntara nabo bagiye kujya bishyura itike bakoresheje ikarita

Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, nta mugenzi ujya mu ntara aturutse i Kigali uzongera kwishyura amafaranga mu ntoki nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Iyi karita ituma umugenzi yishyura itike mu buryo bw'ikoranabuhanga atarinze gutanga amafaranga mu ntoki
Iyi karita ituma umugenzi yishyura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga atarinze gutanga amafaranga mu ntoki

AC Group, ikigo cyo mu Rwanda gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka "Tap&Go" gitangaza ko ubwo buryo bugiye kujyaho nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakora ingendo mu ntara.

Umunyana Shalon, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’ubucuruzi muri AC group agira ati "Ni icyifuzo cyatanzwe n’abagenzi kubera ko iyo bazaga i Kigali babonaga uburyo ikoranabuhanga ryihutisha kwishyura. Babidusabye kenshi."

Bamwe mu bagenzi bagana mu ntara usanga binubira umwanya batakaza bajya kugura amatike ku buryo hari n’aho usanga imodoka zihagarara mu nzira kugira ngo bagenzure umubare w’abantu itwaye.

Umunyana avuga ko ubwo buryo bwo gukoresha ikarita ya "Tap&Go" nibutangira gukoreshwa mu ntara buzihutisha abagenzi kuko ntamwanya bazongera guta bagura cyangwa bakata amatike.

Ubu buryo bwo kwishyura urugendo hakoreshejwe iyo karita bwari busanzwe bumenyerewe mu ngendo zikorerwa mu mujyi wa Kigali.

AC Group ivuga ariko mbere yo kuzikoresha mu ntara bagiye gutangiza ubukangurambaga ku bagenzi bo mu ntara ku ikoreshwa ry’ikarita ya "Tap&Go".

Kuri ubu ngo gukoresha iyo karita mu mujyi wa Kigali bigeze kuri 99%. Mu Rwanda harabarurwa abafite izo karita kandi bazikoresha basaga miliyoni imwe.

Uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikarita ya "Tap&Go" bwatangiye mu Rwanda kuva muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Nibagire vuba rwose ,bazahere kuri ligne ya nyamata- Kigali, gukata amatike biradukerereza kuburyo bukabije,aho umuntu amara hafi isaha yose ategereje ticket kuri excel birakabije pe.rwose yaba byatangiraga nuyu munsi

Deo yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

turabashimiye, ariko muzambwirire bariya bantu bashinzwe amakarita kuki badashyiraho uburyo umuntu azajya akora recharge ya card akoresheje mobile money, Airtel money cg tigo Cash Cg Bank accounts mumwanya wokujya gutonda umurongo kuri agents ngo baduhmshyirireho cash. plz mutange igitecyerezo cyanjye kigereyo kko njye ndabyifuza gutonda umurongo jya gushyirishaho amafranga birambangamira bikanankereza

Mr Claude yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka