Abajya i Goma bagabanutse kubera gutinya imyigaragambyo ishobora kuhabera

Abakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu buhahirane bagabanyije ingendo kubera gutinya imyigaragambyo ishobora kubera i Goma.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi usanzwe ukoreshwa n'abantu barenga ibihumbi 20 ku munsi
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi usanzwe ukoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 20 ku munsi

Ku mu rukerera rwa mu gitondo kuwa 19 Ukuboza 2016, byagaragaraga ko Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye Goma bakoresha uwo mupaka bagabanutse kandi ubusanzwe bawukoreshaga ari benshi.

Uwo mupaka usanzwe ukoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 20 ku munsi ariko mu gitondo kugera saa moya n’igice, abantu bari bamaze kwambuka ntibarengaga ijana.

Umunyamakuru wa Kigali Today wageze ku mupaka mu gitondo yasanze abaturage batitabiriye ingendo uko bisanzwe, bavuga ko batinya ko haba imyigaragambyo mu mujyi wa Goma.

Abanyekongo bake bagerageje kuza mu Rwanda bavugaga ko inzego z’umutekano zakajije umutekano mu mujyi wa Goma kugira ngo zikumire abashobora kwitabira imyigaragambyo; nkuko Zawadi ni umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Twe kuza mu Rwanda nta kibazo, ariko kwambuka ujya Goma bishobora gutera ikibazo, inzego z’umutekano zakwiriye mu mujyi kugira ngo zitatanye abashobora kwigaragambya.”

Uretse kuba mu mujyi hashyizweho inzego z’umutekano Goma, abaturage benshi bo muri uwo mujyi ntibagiye ku mirimo kuburyo amaduka afunze n’amashuri ntiyakoze.

Inzego zitandukanye mu mujyi wa Goma zirimo abihaye Imana bahamagariye abayoboke babo kwirinda kujya mu myigaragambyo iteganyijwe n’abashyigikiye ko Perezida Kabila ava ku butegetsi.

Tariki ya 19 Ukuboza 2016 nibwo Perezida Joseph Kabila agomba kurangiza manda ya kabiri y’ubutegetsi bwe.

Abatavuga rumwe nawe bakaba barasabye ko yava ku butegetsi mu gihe hari habaye ibiganiro bisaba ko yamara indi myaka ibiri hakaba amatora kuko igihugu kitari gifite ubushobozi bwo gutegura amatora.

Ibaruwa isaba gukuraho itumanaho muri Congo kubera gutinya imyigaragambyo
Ibaruwa isaba gukuraho itumanaho muri Congo kubera gutinya imyigaragambyo

Abadashyigikiye ubutegetsi bwe bavuga ko hagomba kuba imyigaragambyo yo gusezerera Perezida Kabila, cyakora ntibishobora korohera abayitegura kuko uburyo bw’itumanaho ku mbuga nkoranyambaga, bwamaze gukurwaho.

Gukuraho iryo tumanaho byasohotse mu itangazo ryatanzwe na Oscar Manikunda Musata, umuyobozi ushinzwe ARPTC, urwego rushinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka