Abaje guhagararira u Bushinwa n’u Buhinde biyemeje kwihutisha iterambere ry’igihugu

Abambasaderi b’u Bushinwa n’u Buhinde biyemeje gutanga umusanzu wabo ku iterambere ry’u Rwanda, bagendeye ku mibanire ibihugu byabo bisanzwe bifitanye n’u Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei.
Perezida Kagame yakiriye ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei.

Kuri uyu wa kane tariki 13 Mata 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye inyandiko zemerera ambasaderi Rao Hongwei, guhagararira u Bushinwa na ambasaderi Ravi Shankar guhagararira u Buhinde mu Rwanda.

Ambasaderi Hongwei yavuze ko imibanire y’u Rwanda imaze imyaka 46, aho iki gihugu gikorana n’u Rwanda mu kurufasha mu buzima, ubuhinzi, uburezi n’ibikorwaremezo. Yavuze ko gukorana n’u Rwanda bizagira inyungu ku mpande zombi.

U Bushinwa buvuga ko Abanyarwanda bahuje imico n'Abashinwa mu gukunda umurimo.
U Bushinwa buvuga ko Abanyarwanda bahuje imico n’Abashinwa mu gukunda umurimo.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gifite umuvuduko mu iterambere, Ubushinwa nabwo buri gusiganwa no kugera ku ntego z’ubukungu kihaye bw’imyaka 20. Gukorana rero bizafasha buri gihugu, kuko abaturage b’ibihugu byombi bahuriye ku gukunda akazi no kureba kure.”

Ambasaderi Shankar we yavuze ko iki gihugu kiteguye gukorana n’u Rwanda kandi kikaba kiteguye gutega u Rwanda amatwi mu gihe cyose rwaba rufite umushinga rwifuza gukorana n’u Buhinde.

Pereezida Kagame yakiriye kandi ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda.
Pereezida Kagame yakiriye kandi ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiye mu Buhinde, mu ntangiriro za Mutarama 2017 nyuma yaho muri Gashyantare 2017 Visi Perezida w’Ubuhinde nawe yaje mu Rwanda.

Mu biganiro abayobozi bombi bagiranye, havuyemo gutangiza ingendo za RwandAir mu Buhinde no kwagura imikorere muri buzinesi.

U Bushinwa bufite icyicaro cy’Ambasade yacyo mu Rwanda, mu gihe u Buhinde buteganya gutangiza Ambasade yabwo mu Rwanda. Kuri ubu ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda akorera i Kampala.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kuba prezida kagame atubereye ku ruhembe ntacyo abanyarwanda dushobora kuzabura ndetse nta nubwo dusobora gusubira inyuma mu bihe bibi twavuyemo, twaciye inzira, turayiharura twiha intego kandi tugomba kuyigeraho! guhitamo neza niyo ntumbero twese abanyarwanda dufite!

nzigiye yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

ubuyobozi bwiza buha bufungurira abaturage amarembo, bugaha amahirwe menshi abifuza kongera ubumenyi ndetse no kwagura ibikorwa byabo bitanudanye birimo n’ubucuruzi cyangwa se ubuhahiranire

kibwa yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye bifungurira amarembo u Rwanda kandi biteza imbere igihugu! hari byinshi byiza abanyarwanda dukura muri iyi mibano itandukanye, ubutwererane buriyongera, ubucuruzi bugafata indi ntera, uburezi bukungurana ubumenyi!

nizere yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka