Abahwituzi barifuza agahimbazamusyi nibura ka 2000RWf

Abahwituzi b’imirenge itandukanye yo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko akazi bakora bagakunze ariko bifuza ko bajya bagenerwa agahimbazmusyi buri kwezi.

Umwe mu Bahwituzi bo mu Karere ka Gicumbi
Umwe mu Bahwituzi bo mu Karere ka Gicumbi

Abahwituzi ni abantu b’abakorera bushake baba baratowe n’abaturage mu midugudu ubundi bagahabwa indangurura-majwi, igihe hari igikorwa cya Leta nk’umuganda cyangwa inama bakazenguruka mu mudugudu babimenyesha abaturage.

Innocent Habimana, umwe mu Bahwituzi b’Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rwamiko, avuga ko babahaye agahimbaza musyi byabafasha cyane, n’iyo ngo babagenera buri kwezi nka 5000RWf cyangwa 2000RWf.

Ubusanzwe ngo bahabwa inkweto za Botte n’umwenda ubaranga, kugirango urume rutabica igihe bari mu kazi.

Agira ati “Nkora akazi ko guhwitura abaturage bakitabira gahunda za Leta, ndetse n’iyo hari ahagaragaye urugomo, mpita ntabaza ubuyobozi bagakiza abashwana, amahoro akongera agahinda.”

Ubuyobozi bwemeza neza ko aba bahwituzi babafitiye akamaro, kuko akenshi usanga bazi neza gahunda za Leta, nk’uko bishimangirwa na Rwitare Lambert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko.

Agira ati “Baradufasha cyane muri gahunda za Leta pe! Kuko usanga gahunda duteganya gukora, zose baba bazizi kandi abaturage bakazimenya byihuse.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, uko iminsi izagenda iza, aba bahwituzi bazatekerezwaho, bitewe n’ubushobozi buhari.

Avuga ko ubusanzwe aba Bahwituzi batorwa nk’abakorera bushake kimwe n’abakuru b’imidugudu n’abashinzwe umutekano, ariko ngo bazagira icyo bagenerwa kuko bafite akamaro gakomeye.

Abahwituzi batangira akazi kabo mu rukerera cyangwa ku mugoroba, igihe hari gahunda za Leta. Bakangurira abaturage kuzitabira bugacya bazimenye kandi zikitabirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bari bagakwiye kuko baradufasha cyane

kefa yanditse ku itariki ya: 5-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka