Abahohoterwa bakangurirwa kubivuga byihuse kugira ngo badahura n’ihungabana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irakangurira abahohoterwa kujya bagana ibigo bya “Isange One Stop Center” bibafasha byihuse batabanje gusiragira.

Minisitiri Nyirasafari Esperance akangurira abahura n'ihohoterwa kudaceceka ahubwo bakagana ibigo bya Isange One Stop Center bikabafasha
Minisitiri Nyirasafari Esperance akangurira abahura n’ihohoterwa kudaceceka ahubwo bakagana ibigo bya Isange One Stop Center bikabafasha

Minisitiri wa MIGEPROF, Nyirasafari Espérance yabikanguriye abaturage, mu gikorwa cyo gutangiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakorwa, cyabereye mu murenge wa Tumba muri Rulindo, tariki ya 25 Ugushyingo 2016.

Agira ati “Uwahohotewe iyo ageze kuri Isange ahabwa ubufasha icyarimwe bw’ubuvuzi, ubw’isanamitima ndetse n’ubwo mu by’amategeko.

Ibi bituma adasiragira hirya no hino bityo gukurikirana icyaha n’uwakimukoreye byoroha kuko ibimenyetso bifatwa vuba.”

Yongeraho ko iyo uwahohotewe adafashijwe vuba ari ho ahita ahura n’ikibazo cy’ihungabana bikaba byamugiraho izindi ngaruka mbi.

Havugimana n'umugore we batanga ubuhamya ku bubi bw'ihohoterwa
Havugimana n’umugore we batanga ubuhamya ku bubi bw’ihohoterwa

Havugimana Theonetse wo muri uyu murenge wa Tumba, avuga ko mbere yahohoteraga umugore we ariko ngo nyuma yo guhugurwa akaba yarabiretse.

Agira ati “Ubundi umuco wemeraga ko umutungo wose ugengwa n’umugabo ari na ko nanjye nabikoraga, umugore ntagire ijambo.

Byatumaga mpora ntaha nasinze ngahutaza abo nsanze, ariko naje kubona amahugurwa bituma menya amahame y’uburinganire none narikosoye ubu byose mbyumvikanaho n’umugore.”

Havugimana waje kongera ku mazina ye iry’umugore akitwa ‘Havugimana Faraziya’, avuga ko aho amariye kujya ku murongo ari bwo yabonye hari ibigenda bihinduka bigana aheza mu rugo iwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko bagiye gukomeza gukangurira buri muntu kurwanya ihohoterwa.

Agira ati “Tuboneyeho gukangurira abantu bose, kuva mu rugo, kuva ku kagari kugera ku Ntara, inzego zose z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’abikorera bo muri iyi Ntara, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse tukazahana twihanukiriye abarikora n’abarishyigikiye.”

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango

MIGEPROF ivuga ko, muri iyo minsi 16, mu bikorwa bizibandwaho harimo kugirana inama n’urubyiruko hagamijwe kubakangurira kwirinda ibishuko bituma benshi mu bakobwa baterwa inda zitateganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twesehamwe nkabanyarwanda Turabishyigikiye ariko Abayobozi bimidugudu Barakabijeguhohotera Abaturage cyanecyane Gakenke Umukire ajyamucyiciri1 Umukene akajyamucya3.

Niyitegeka Elyse yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka