Abaguze ibibanza ku nkengero z’ibiyaga ntibubake bagiye kubyamburwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buravuga ko abashoramari baguze ibibanza ku nkengero z’ibiyaga bya Sake na Mugesera batabyubakaho amahoteli bashobora kubyamburwa.

Abaguze ibibanza ku biyaga ntibabyubake bashobora kubyamburwa bigahabwa abashoramari bashoboye.
Abaguze ibibanza ku biyaga ntibabyubake bashobora kubyamburwa bigahabwa abashoramari bashoboye.

Nubwo inkengero z’ ibi biyaga zigenewe kubakwaho amahoteli n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo,kugeza ubu abashoramari bahaguze bahatiza abahinzi bakihingaromo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma busaba abahaguze ibibanza guhita babyubaka vuba bitaba ibyo bigahabwa uwaza afite gahunda yo guhita yubaka.

Nambaje Aphrodice, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, agira ati “Dufie ikibazo cy’uko abashoramari usanga bagura ariko ntibihutire gushyiramo ibikorwa by’iterambere bihagenewe. Usanga bahagura ubundi bakahatiza abahinzi bakahihingira nyamara ibikorwa by’iterambere hano tubikeneye vuba.”

Abaturiye ibi biyaga, na bo bavuga ko abashoramari baramutse bubatse vuba byakihutisha iterambere ryabo kuko babonamo akazi.

Ndibwirende Theogene, wo mu Murenge wa Sake, ati “Bariya bantu baguze ibibanza batabyubaka biratudindiza. Babyubatse twabona imirimo natwe tukiteza imbere ndetse na yo mahoteli akaduha akazi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga kuri iki kibazo ubwo aherutse gusura aka karere, yasabye ubuyobozi bwako ko umushoramari w’inkwakuzi waza afite gahunda ya vuba akarere kamworohereza.

Yagize ati “Turifuza ko umushoramari uguze hariya ubutaha atabugura kugira ngo abubike buhingwemo amasaka.”

Visi Perezida w’Intego Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Harelimana Fatou, na we ubwo aheruka mu Karere ka Ngoma, yasabye ubuyobozi bwako gukangurira abo bahaguze ibibanza kuhubaka vuba, abatabishoboye bigahabwa abandi.

Yagize ati “Ndasaba ubuyobozi bw’aka karere kuvugana n’abo baguze ibyo bibanza bagatangira kubaka vuba, kandi abatabishoboye babihe abandi. Dufite amahirwe abashoramari barahari benshi yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka