Abagurishwaga mu bucakara muri Libya bazakirwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2018
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo atangaza ko mu mwaka wa 2018 aribwo u Rwanda ruzatangira kwakira bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.
Yabitangaje mu kiganiro cyabaye ubwo hatangiraga inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017.
Muri icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza ikigomba gukorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku iterambere rirambye, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko muri urwo rugendo rw’iterambere harimo no kurushaho guha agaciro ikiremwamuntu.
Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kwakira bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya.
Agira ati “Dufatanyije n’abandi banyafurika, n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, n’Abanyaburayi n’abandi, turitegura kugira abo twakira mu ntangiriro y’umwaka utaha (2018).”
Akomeza avuga ko u Rwanda ruteganya kwakira abantu babarirwa mu bihumbi 30.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ubwo bumuntu bwo guha agaciro ikiremwamuntu ari iby’agaciro gakomeye mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.
Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye guha icumbi bamwe mu Banyafurika bagurishwaga mu bucakara mu gihugu cya Libya. Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati “N’ubwo u Rwanda ari ruto, tuzabona aho ducumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.”
Tereviziyo y’Abanyamerika, CNN niyo yatangaje inkuru igaragaza uburyo Abanyafurika bari muri Libya bagurishwa nk’amatungo bakajya gukoreshwa ubucakara muri icyo gihugu mu mirimo itandukanye.
Abanyamakuru ba CNN biboneye imbonankubone igurishwa ry’abo Banyafurika aho bagurishwaga ku Madorari ya Amerika 400, abarirwa mu bihumbi 300RWf.
Nyuma y’uko iyo nkuru igiye hanze, imiryango mpuzamahanga yamaganye icuruzwa ry’abo Banyafurika, hatangira gufatwa ingamba z’uburyo icyo gikorwa gihagarara n’abakiri inyuma bakabiryozwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye U Rwanda Icyogikorwa Abanyarwanda Twese Tuzafatanye Kubakira.
aba bari kwigira ibuzungu namwe mukabasubiza inyuma