Abagura ibikoresho by’ubwubatsi barasabwa kuba maso ngo batazicuza

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kivuga ko gihangayikishijwe n’abacuruzi binjiza ibikoresho by’ubwubatsi bitujuje ubuziranenge, bafatwa bagasabwa kubisubizayo ntibabikore.

Dr Cyubahiro avuga ko gupimisha ubuziranenge bw'ibikoresho by'ububatsi birinda impanuka
Dr Cyubahiro avuga ko gupimisha ubuziranenge bw’ibikoresho by’ububatsi birinda impanuka

Umuyobozi wa RSB, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabivuze kuri uyu wa 30 Nzeli 2016 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uko bahawe umwanya wo gusura “Laboratwari” z’iki kigo zipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Uyu muyobozi agira inama Abanyarwanda yo kujya bashishoza mbere yo kugura ibikoresho byo kubaka.

Agira agira “Abanyarwanda bagomba kumenya ko kwirinda biruta kwivuza. Bajye bashishoza mbere yo kugura ibikoresho byo kubaka, ni biba ngombwa baze muri RSB tubapimire ubuziranenge bwabyo aho kubikoresha bakazicuza nyuma bibateje ibyago”.

Dr Cyubahiro agaruka ku buryo bamwe mu bacuruzi bakora uburiganya buba bugamije kugurisha Abanyarwanda ibikoresho bishobora guteza impanuka.

Agira ati “Umucuruzi azana ikamyo ya rukururana yuzuye insinga z’amashanyarazi n’ibindi bigendanye, twabipima tugasanga bitujuje ubuziranenge tukamusaba kubisubiza aho yabikuye. Yambuka umupaka yagera Tanzaniya agashaka inzira zitazwi, akabiha ababyikorera ku mutwe bakabigarura mu Rwanda ukabisanga mu mijyi itandukanye”.

Avuga ko uyu ari umuco mubi kuko ngo ibikoresho nk’ibi iyo bikoreshejwe ku nzu bikunze guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Ahapimirwa ubuziranenge b'amatiyo atwara amazi
Ahapimirwa ubuziranenge b’amatiyo atwara amazi

Dr Cyubahiro avuga ko hari ubundi buryo bukoreshwa, aho umucuruzi ajya nko mu Bushinwa akarangura ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi, birimo bike byujuje ubuziranenge busabwa mu Rwanda n’ibindi byinshi bitabwujuje.

Bigera mu Rwanda ngo babipanze ku buryo abapima ubuziranenge bahingukira kuri bya bindi bizima hanyuma bakabaha icyemezo bakabicuruza, bityo ngo bikagorana kumenya uko byinjiye.

RSB ivuga ko ifite amabwiriza y’ubuziranenge arenga 2006 arimo ayo ku rwego rw’igihugu, ayo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ari ku rwego mpuzamahanga.

Aya yose ngo ashyirwaho kugira ngo ibikoresho binyuranye, ibiribwa n’ibinyobwa bijye bipimwa ubuziranenge mbere y’uko bikoreshwa, hirindwa ingaruka mbi byagira ku buzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IBI TUBYITA ICYUKA. UBUNTU UGURA AZAMENYA GUTE IBITUJUJE UBUZIRANENGE AKORESHEJE FUSA IJISHO.AMAKOSA YOSE ATURUKA MULIG KINO KIGO.ABAGUZI TWAGOMBYE KWIZERA JO IBIGULISHWA BYOSE ALI BIZIMA NIVA KINO KIGO CYAKORAGA AKAZI KABO NEZA.

furaha yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

Uyu muyobozi y’umva umuturage afite laboratory ipima ibyuma. Dushishoze dute? Dukoresheje iki? Ahubwo se byinjira mugihugu gute? Ntabwo mushobora kumenya ibyinjiye bibi hanyuma nibyo mwashubijeyo bibi?

Aka yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Uyu muyobozi y’umva umuturage afite laboratory ipima ibyuma. Dushishoze dute? Dukoresheje iki? Ahubwo se byinjira mugihugu gute? Ntabwo mushobora kumenya ibyinjiye bibi hanyuma nibyo mwashubijeyo bibi?

Aka yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka