Abagore bose bakwiye gukora nk’Inkotanyi - Hon Oda Gasinzigwa

Ubufatanye no gukorera ku ntego byaranze Inkotanyi ngo ni byo byatumye zibasha kubohora igihugu ari yo mpamvu abagore bakagombye gukora nkazo mu rugamba barimo rwo kwiteza imbere.

Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye iyi nama
Madame Jeannette Kagame nawe yari yitabiriye iyi nama

Byatangajwe na Hon. Odda Gasinzigwa mu nama nkuru idasanzwe y’ihuriro ry’abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017. Iyo nama iri muri gahunda yo gukomeza kwizihiza imyaka 30 uyo muryango umaze.

Yagize ati “Inkotanyi zijya ku rugamba zari zifite intego yo kubohora igihugu Abanyarwanda bamwe bari baravukijwe. Iyo ntego rero no gukorera hamwe ni byo byatumye zitsinda urugamba kandi n’amagore bafashe iyambere mu gutabara.”

“Ndagira inama rero abagore yo gukora nk’Inkotanyi niba bashaka kugera ku ntego bihaye ibaganisha ku iterambere.”

Hon. Oda Gasinzigwa ari mu batanze ikiganiro
Hon. Oda Gasinzigwa ari mu batanze ikiganiro

Rwiyemezamirimo witwa Christella Kwizera wize ‘Engineering’ nyuma ya Jenoside, ubu akaba afite ikigo cye gikora iby’amazi (Water Access Rwanda), avuga ko atigeze abona ihezwa.

Ati “Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ntacyo itampaye, nakuze mbona mfatwa kimwe na basaza banjye bitandukanye na kera kuko narize ndaminuza kimwe nabo, ubu nkaba nikorera. Mfite kandi icyizere cy’uko imbere ari heza kuko Leta yacu ikomeje kwita kuri buri Munyarwanda n’abagore by’umwihariko.”

Avuga kandi ko gukora ari kare “Ni ugukora umuntu agifite ingufu kuko uzabasha kubika amafaranga uzakenera umaze gukura akakugoboka, naho nubika imbaraga uzazikenera ntazo ugifite.”

Abagore bagize ihuriro ry'abagore rishamikiye ku muryango FPR bari babukereye
Abagore bagize ihuriro ry’abagore rishamikiye ku muryango FPR bari babukereye

Hon Mureshyankwano Marie Rose, we yavuze ko umugore yatangiye kugira agaciro kuri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi.

Ati “Kera umugore yashoboraga kuba akora akazi ka Leta ariko atazi amafanga ahembwa ahubwo azwi n’umugabo kandi ntagire n’uruhare mu kugena uko akoreshwa. Iyi Leta ni yo yadusubije agaciro kuko nta murimo n’umwe wemerewe umugabo umugore atakora, harebwa ubushobozi, ni ubudasa bwayo.”

Muri iyi nama, abagore bose intero ni imwe yo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo, cyane ko ngo Leta ibashyigikiye.

Iyi nama irategura isabukuru y'imyaka 30 umuryango FPR umaze ushinzwe
Iyi nama irategura isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR umaze ushinzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka