Abagore bahawe umukoro wo kwigisha urubyiruko umuco wo kwihesha agaciro
Madame Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro inzu yubatswe n’abanyamuryango b’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, ifite agaciro ka miliyoni 530 y’u Rwanda.
Hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe imaze wabaye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2017.
Uretse iyi nyubako iri mu murenge wa Gahanga muri Kicukiro izajya ikodeshwa, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo, kurwanya ihohoterwa no gufasha abagore kwiteza imbere.
Madame Jeannette Kagame yashimye Pro-Femmes kubera ibikorwa byiza yagejeje ku bagore bituma biteza imbere ndetse n’imibanire irushaho kuba myiza, anabasaba gukomeza kuba umusemburo w’amahoro.
Yagize ati “Murasabwa gukomeza kuba umusemburo w’amahoro mu miryango no mu bo mukorana, hakoreshejwe imbaraga z’abagore bo shingiro ry’iterambere rirambye n’umuryango ubereye u Rwanda.
Ubudasa mwagaragaje mu gukorana neza n’izindi nzego mubukomeze ndetse n’abandi babigireho”.
Yahaye kandi umukoro abanyamuryango ba Pro-Femmes “Mbasigiye umukoro wo gukomeza kwigisha abakiri bato umuco wo kwigira no kwihesha agaciro bityo babe mu Rwanda buri wese yibonamo”.
Yakomeje asaba abayobozi batandukanye gufatanya na Pro-Femmes gukemura ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rigikorerwa abagore, gutwita kw’abangavu, icuruzwa ry’urubyiruko n’ikibazo cy’abana bata ishuri n’abatitabwaho.
Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne d’Arc Kanakuze, avuga ko mu byo bitayeho banishimira ari ukongera umugore ubushobozi.
Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe batutsi mu 1994, abanyamuryango baharaniye kongera umugore ubushobozi kuko byari bigoye ko umugore ajya mu nzego z’ubuyobozi, agatanga ibitekerezo. Ubu twishimira ko byagezweho”.
Abatoni Peninah witabiriye iki gikorwa avuga ko hari itandukaniro rinini hagati y’umugore utari muri Pro-Femmes n’uyirimo.
Ati “Uba muri Pro-Femmes arahugurwa, agafashwa iyo ahohotewe ndetse akanerekwa n’inzira yo gushaka amafaranga akiteza imbere.
Utayibamo akenshi ntamenya n’aho ayo mahirwe aherereye kubera kubura amakuru bityo akadindira mu iterambere”.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe igizwe n’imiryango 57, abanyamuryango ibihumbi 58 n’abagenerwabikorwa ibihumbi 689.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye cyane ibyo profeme twesehamwe yagezeho gewe mba mumuryango wa joc joc ufite ishamiryabakobwa twita jocf rifatanya na profeme gutezimbere umwari numutegarugori