Abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe bahaye umuganda utishoboye

Abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe bahingiye umugore utishoboye ubutaka bungana na hegitari ebyiri, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’abagore.

Abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe bahaye umubyizi umugore utishoboye
Abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe bahaye umubyizi umugore utishoboye

Uwo murima bazawumutereramo ibijumba n’imyumbati, ku buryo hari icyizere ko iki gikorwa kizamukura mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe akajya mu cya gatatu.

CIP Thérèse Kubwimana wahoze ayobora iyi Gereza, ariko akaba asigaye akorera ku cyicaro cy’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yari yaje kwifatanya na bo.

Avuga ko iki gitekerezo cyavutse mu buyobozi bwa Gereza ya Nyamagabe, bukakigeza ku buyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere.

Kandi ngo kuba uwakorewe iki gikorwa ari umukene wo gufashwa, ntibimubuza kuba yizeye ko kizamufasha kuva mu bukene bitewe n’uko bagifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere.

Bageneye n'ingurube uyu mubyeyi wahawe umuganda wo guhingirwa, banamugenera we na mugenzi we, ingurube ebyiri
Bageneye n’ingurube uyu mubyeyi wahawe umuganda wo guhingirwa, banamugenera we na mugenzi we, ingurube ebyiri

Bonaventure Uwamahoro, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yashimye iki gikorwa agira ati "Ni ubwo ari abagororwa, aba bagore bagaragaje ko bashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu. Ni igikorwa cyiza cy’urukundo."

Ubuyobozi bwa Gereza ya Nyamagabe bwunganiye igikorwa cy’imirimo y’amaboko y’abagore bahagororerwa butanga ingurube ebyiri.

Izi ngurube zakuwe mu zo borora ni amashashi y’amezi ane yagenewe Irène Nishyirembere wahingiwe na Forotonata Kabagema nawe utishoboye.

Kabagema yashimiye aba bagore, avuga ko yatangiye kugira icyizere ko ubukene agiye kubusezerera.

Ati "Umwana wanjye wari wararetse kwiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri azarisubiramo. Ifumbire nzabona n’icyororo nzakura kuri iyi ngurube bizatuma bishoboka."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose nibyagaciro ariko mugerageze kwigisha abagore bafite imyumvire mibi yuburinganire barakabije basigaye babyitwaza bagahohotera abagabo babo mugerageze mubigishe neza uburinganire icyo bivuze nahubundi abagabo bashira bidatinze.

Bosco Habiyaremye yanditse ku itariki ya: 9-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka