Abagore babangamiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo

Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe (GHOACOF), ryiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

I Kigali hateraniye impuguke mpuzamahanga ziga ku iteganyagihe
I Kigali hateraniye impuguke mpuzamahanga ziga ku iteganyagihe

Impuguke zituruka mu bihugu 10 bigize ihembe rigari rya Afurika (Greater Horn of Africa/GHOA) ziteraniye mu nama i Kigali, zivuga ko ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bibangamiye abagore kurusha abagabo.

Umugore wo mu cyaro agaragara mu mirimo itandukanye iteza imbere imibereho myiza y’umuryango we ikanazamura ubukungu bw’igihugu, nyamara amakuru y’iteganyagihe ngo ntamugeraho.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iteganyagihe n’uburyo rikoreshwa mu bihugu bigize Ihembe ry’Afurika, Dr Guleid Artan agira ati ” Abagore nibo usanga mu mirimo hafi yose y’urugo ikenera iteganyagihe.

“Nibo bajya kuvoma mu bihe by’amapfa kandi bagakora ingendo ndende, tugomba gutanga amakuru y’iteganyagiye akenewe mu mibereho yabo”.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’iteganyagihe (WMO) nawo usaba ibihugu gufasha imbaga y’abaturage bafite ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza, kumenya uko ikirere cyifashe.

Uyu muryango uvuga ko hashobora gukoreshwa telefone, radio n’ubundi buryo bwo gusakaza amakuru akagera ku bagore bari mu mirimo inyuranye.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta

Ukomeza usaba Leta z’ibihugu bigize GHOA gukorera abagabo n’urubyiruko ubukangurambaga, kugira ngo bitabire gufatanya n’abagore mu mirimo ivunanye yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Atangiza iyi nama mpuzamahanga yiga ku iteganyagihe kuri uyu wa mbere, Ministiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta yasabye impuguke gusakaza amakuru asubiza ibibazo bya benshi.

Ati ”Hagomba ubufatanye n’abantu bose bifuza amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo mubahe serivisi bakeneye.”

”Twifuza ko mwashaka uburyo bwo kuvugurura ireme, kwegeranya amakuru y’iteganyagihe ndetse no kuyasakaza, hashingiwe ku ihame ry’uburinganire no gusubiza ibibazo bya benshi”.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’Iteganyagihe kivuga ko amakuru ateguza abantu itumba ry’ubushize yageze ku baturarwanda atinze bituma bibasirwa n’ibiza ku rugero rukabije.

Kuri uyu wa kabiri, Umuryango GHOA urateganya gutangaza amakuru ku bihe by’umuhindo bizatangira muri Nzeri bikazarangira mu Ukuboza 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka