Abagide baratoza umwana w’umukobwa kuzavamo umuyobozi mwiza

Abagide baturutse mu bihugu bitandukanye bari mu nama mu Rwanda yigirwamo uko abana b’abakobwa bazavamo abayobozi beza babereye ibihugu byabo.

Pamera Ruzigana komiseri mukuru wa AGR
Pamera Ruzigana komiseri mukuru wa AGR

Iyo nama yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2017 ikazamara iminsi ine, yitabiriwe n’abantu 132 baturutse mu bihugu 21 byiganjemo ibya Afurika.

Pamela Ruzigana, komiseri mukuru w’umuryago w’abagide mu Rwanda (AGR), avuga ko uyu muryango ufasha abana b’abakobwa kubona amasomo atuma bigirira icyizere.

Yagize ati “Icyo tugamije ni uko umwana w’umukobwa abona uburezi bumukwiye, yaba yarize cyangwa atarize, akabasha kwigirira icyizere, akumva ko hari icyo ashoboye.

Ibi ni byo bizatuma yumva ko na we yagirira akamaro abandi, akaba yabayobora bityo bakagira ibyo bigezaho”.

Yongeraho ko uretse kuyobora mu rwego rwa kigide, abo bana b’abakobwa bavamo n’abayobozi beza mu nzego zinyuranye.

Benimana Uwera Gilberte, umwe mu bagide bakurikiye ayo masomo ajyanye no kuba abayobozi ndetse akanabona amahugurwa hanze y’u Rwanda, avuga ko byamugiriye akamaro kanini.

Ati “Umuntu baramwigisha agahinduka uwundi kuko ugukurikirana akwereka aho ufite intege nke n’uburyo wahazamura.

Nk’ubu namaze amezi atandatu muri Kenya, nagarutse numva niyizeye, naramenye kuvuga ku buryo ubu hari umushinga nyoboye ariko mbere numvaga ntabishobora”.

Minisitiri Nyirasafari Espérance
Minisitiri Nyirasafari Espérance

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Nyirasafari Espérance witabiriye iyo nama, avuga ko ibikorwa abagide bakora ari ingenzi kuko bafasha abana bato b’abakobwa kumenya uko bitwara mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Babigisha ibijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi, kumenya ibibakikije n’uko bagomba kubyitwaramo, ubuzima bw’imyororokere, mbese barabajijura ngo bazamenye kwirwanaho.

Turashima rero abagide kuko bakora ibyo Leta yifuza bityo abana b’abakobwa bumve ko bashoboye kimwe na basaza babo”.

Nicola Grinstead umuyobozi w’abagide ku isi, yavuze ko iyo nama ifitiye akamaro kanini ibihugu by’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ati “Kuba iyi nama yabereye hano ni uko u Rwanda rwakataje mu kwita ku mwana w’umukobwa. Ibihugu by’aka karere na byo bizabyungukiramo kuko bizajya birebera urugero ku Rwanda”.

AGR yatangiye mu Rwanda mu 1980 ikaba ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 15 bari hirya no hino mu gihugu.

Abagide baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye mu nama i Kigali
Abagide baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye mu nama i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza,ni ukuri iyi ntambwe irashimishije kandi ni ngira akamaro,turashimira uwatekereze iki gikorwa,ahubwo badufasha gusobanurira aba nyarwanda muri rusange uburyo uyu mwana w’umukobwa yagera kuri ntambwe yaya mahugurwa.muri make address kuburyo umubyeyi cyangwa umwana ubishaka yabageraho.Imana ibahe umugisha kandi ibayobore munzira nziza murimo.murakoze.

Muhizi yanditse ku itariki ya: 29-07-2017  →  Musubize

Uyu muryango urasobanutse wigisha indangagaciro z’abanyarwanda
kandi abakobwa bacu bose bakwiye kuwunyuramo

mutubwire ku wuzamo icyo bisaba

Mbabana gutya ariko murasobanutse
umber eye urwanda

Ange yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka