Abagenzi bijunditse abakomvuwayeri kubera igiceri cya 20RWf

Abakorera ingendo mu muhanda Musanze-Cyanika barinubira ko iyo bishyuye amafaranga y’urugendo badasubizwa igiceri cya 20RWf gisaguka ku yo baba batanze.

Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barasaba kurenganurwa bakajya basubizwa igiceri cya 20RWf
Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barasaba kurenganurwa bakajya basubizwa igiceri cya 20RWf

Ubusanzwe urugendo rwo mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika rwishyurwa 480RWf mu modoka zitwara abagenzi.

Ibyo bituma benshi mu bagenzi bishyura inoti ya 500RWf, bagategereza kugarurirwa igiceri cya 20RWf gisaguka.

Ariko abakorera ingendo muri uwo muhanda bahamya ko abakomvuwayeri (Convoyeur) batajya babasubiza icyo giceri.

Nyamara ngo ibiciro by’ingendo biba byanditse mu modoka, bigaragaza ko Musanze-Cyanika ari 480RWf.

Abaturage bavuga ko ubwo ari ubujura bakorerwa. Bahamya ko niyo bagerageje kuyasaba babarenza aho bagombaga guhagarara ngo bagiye kuyabashakira ibintu bafata nk’agahimano; nkuko Nsanzabahire Martin, umwe mu bagenzi abivuga.

Agira ati “Ujya mu modoka wajya kwishyura ugatanga amafaranga 500 nta kukugaruriza, wamubwira ‘uti ngarurira ngo ntayo mfite.

Ariko nanone wamubwira uti mfite amafaranga 480 yaba adafite abantu akagutwara yaba abona abagenzi ari akangari (benshi) ati ‘vamo nitwarire aba mafaranga 500, abayibye amafaranga menshi.”

Mugenzi we Mukeshimana Claudine avuga ko aba komvuwayeri babatwara amafaranga 20 kandi nyamara hari byinshi yabafasha mu ngo zabo.

Agira ati “Badutwara amafaranga 20 kandi harimo ikijerekani cy’amazi kuko ugiye kuvoma nta giceri ufite bataguha mazi.

Hari n’igihe uba ugiye gushaka utuntu mu mugi two gucuruza ugasanga wenda ibintu byuriye ukagira n’itike watanze, nayayandi bagutwaye 20, ugasanga ibihombo biriyongereye.”

Kubona igiceri cya 20 RWf biragoye

Umwe mu bashoferi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeza ko badakunze gusubiza abagenzi igiceri 20RWf kuko kukibona bigoye. Ikindi ngo nuko bamaze kumenyereza abagenzi ko urugendo ari 500RWf.

Akomeza avuga ko hari igihe babanza guteguza abagenzi ko urugendo ari 500RWf kuburyo utayafite badashobora kumutwara.

Gusa ariko yemera ko abakomvuwayeri babigiramo ubushake buce bwo gushaka ibiceri bitewe n’inyungu babibonamo.

Yongeraho ko iyo umugenzi yanze kuva kw’izima bamusubiza igiceri cya 50RWf. Ariko ngo akenshi ntibakunze kubikora kugira ngo bidatuma n’abandi bagenzi babisaba.

Umuhanda Musanze-Cyanika unyura mu Karere ka Musanze n’aka Burera, ugakomeza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

Imodoka zitwara abagenzi zizwi nka “Twegerana” ziri mu ishyirahamwe ritwara abagenzi ryitwa RFTC nizo abagenzi bashyira mu majwi ko abakomvuwayeri bazo batajya babagarurira.

Twagerageje kuvugisha Ndamage Parfait, umuyobozi wa RFTC, mu ntara y’amajyaruguru, atwitaba rimwe avuga ko agiye gushaka ibyo asubiza. Izindi nshuro twongeye kumuhamagara ntiyatwitabye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

baraturembeje kbs

ngirabandi yanditse ku itariki ya: 23-10-2016  →  Musubize

ibi abagenzi turabikorerwa bamwe tukabyirengagiza ariko bikanatubabaza tukanga gutonganira 20f "ARIK’IBI BYEREKANA KO ABISHYUZA BATUBAH’UMUTUNGO W’ABAGENZI BABONYE N’UKO BABAHUGUZ’IBINDI BABIKORA"

aliasi yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka