Abafundi bagiye guhabwa impamyabushobozi zishingiye kubunararibonye

Bwa mbere mu Rwanda ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori ryitwa STECOMA rirateganya gutanga impamyabushobozi ku bafundi, bashingiye ku bunararibonye bafite mu kazi kabo ka buri munsi.

Habyarimana Evariste Umunyamabanga mukuru wa STECOMA avuga ko bazashingira ku bunararibonye baha abafundi n'abayede impamyabushobozi
Habyarimana Evariste Umunyamabanga mukuru wa STECOMA avuga ko bazashingira ku bunararibonye baha abafundi n’abayede impamyabushobozi

Umunyamabanga mukuru w’iri huriro Evariste Habyarimana, atangaza ko nyuma yo kubasura aho bakorera bakareba ubunararibonye bwabo, abazatoranywa bazahabwa izi mpamyabushobozi ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 kuri Stade ya Kigali.

Habyarimana avuga ko iki gikorwa kigiye gukuraho imbogamizi abafundi ndetse n’abayede bahuraga nazo, zirimo kubura akazi no kugakora mu buryo bugoranye, kubera kutagira ibyangombwa byerekana ko ibyo bakora hari urwego rubizi, kandi ko babifitiye ubushobozi.

Yagize ati “STECOMA ku bufatanye na WDA yakoze isuzumabumenyi ku bafundi, abakora mu bubaji n’ubukorikori mu Rwanda, bakunze kwita abafundi bafite inararibonye.Mu rwego rwo kubaha agaciro twahisemo kubaha icyemezo cy’akazi cyerekana akazi bakora.

Icyo cyemezo bashobora kugikoresha mu gihugu, mu karere u Rwanda rurimo, n’ahandi hose babona umurimo ujyanye n’ibyo bakora, kuko ni icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

Izo mpamyabushobozi zizatangwa ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na WDA.

Mu gihugu hose hasuzumwe abantu bakora muri iriya mirimo bagera ku 15 000 ariko muri Kigali honyine impamyabushobozi zizahabwa abantu 5 260, nyuma no mu zindi Ntara abasuzumwe bagende bazihabwa ku yindi minsi.

Ati “Ndahamya ko uko abafundi bajyaga gusaba akazi bitwaje inyundo, urukero ku rutugu, cyangwa igitiyo bitewe n’umwuga bakora, bazajya bongeraho n’icyemezo kigaragaza ko uwo mwuga bawuzi.”

Akandi kamaro ibi bizagira abafundi Uwitwa Kamanzi Vianney umaze imyaka 15 abukora, yavuzeko bizabafasha kubona ubuvugizi ku buryo bworoshye, mu gihe byari bimenyerewe ko abakoresha babo babirukanaga ku kazi uko biboneye nta gikurikirana.

Ubunararibonye buzajya buhesha umufundi impamyabushobozi nyuma yo gusuzuma ko ashoboye uwo mwuga
Ubunararibonye buzajya buhesha umufundi impamyabushobozi nyuma yo gusuzuma ko ashoboye uwo mwuga

Iyi mpamyabushobozi izahabwa abafundi Habyarimana yavuze ko izaba imeze nk’agatabo, kuburyo umufundi uzi gukora imyuga myinshi, nyuma y’isuzumwa azajya ahabwa iyanditsemo ko iyo myuga yose ayishoboye.

STECOMA ni ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori mu magambo arambuye ni Syndicat des Travailleurs de Construction, Menuiserie et Artisanat

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

bonese ko twarangije Tukaba dufite seritifika bizagenda gute

Shirikaka Jean, paul yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

ntibavuga abafundi bavuga abatekenisiye .. abari muntara bizangenda bite?

gustave yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ko bixakorerwa abafundi , abarangiza amashuri yimyuga nka za Iprc, secondaire bo babateganyirije iki ngo babamenyekanishe cyane ko basohoka babita abo mu bitabo gusa no mumashini? Ese ni iki bazafashwa kugira ngo nabo bahabwe uburenganzira bwo kwemererwa nkinguzanyo mu gutangiza small business like small companies,

Eroi yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

natwe abanyabukorikori mudusure tubereke ubunatatibpnye mubyo dukora muduhe impamyabumenyi gusa icyo gikorwa Ni kiza mukomereze aho

Havugimana jean Bosco yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka