Abafite ubumuga bwo kutabona bifuza uburyo buzaborohereza gutora

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko bashyirirwaho uburyo bw’amajwi bwakoreshwa kugira ngo bamenye abakandida bityo bitorere ubwabo.

Babivugiye mu biganiro byateguwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho baganiriye n’inzego zinyuranye ku bibazo abafite ubumuga muri rusange bahura na byo mu matora cyane ko yegereje.

Bifuza ko habaho uburyo bukoresha amajwi bwafasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona ngo batore bisanzuye
Bifuza ko habaho uburyo bukoresha amajwi bwafasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona ngo batore bisanzuye

Ubusanzwe abafite ubumuga bwo kutabona bemererwa kujyana n’umwana muto ubafasha gutora, mu gihe ngo hashyizweho icyuma, cyababwira abakandinda bityo nabo bakivugira uwo bahisemo kigafata ayo majwi akaza kubarurwa, ari byo byakwizerwa kurushaho.

Umwe mu bafite ubu bumuga, yagarutse ku bibazo bakunze guhura na byo bijyanye no kutamenya amakuru yerekeye amatora.

Yagize ati “Kuri site y’itora akenshi haba hari imiryango myinshi, ugasanga bitugora kumenya aho dutorera kuko abo muri buri Kagari n’Umudugudu baba bafite umuryango wabo.

Ibi bigaterwa n’uko amakuru y’ibanze y’uburyo amatora agiye gukorwa tutaba tuyazi”.

Simbarikure Theogène, umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’igihugu, avuga ko icyuma gikoresha amajwi gikenewe ku batabona.

Ati “Abafite ubumuga ntabwo bize cyane kubera amateka, bityo n’ubwo hakoreshwa bwa buryo bwo gusomesha intoki (Braille) mu matora, hari benshi batatora uko babyifuza kuko ubu buryo nabwo busaba ko umuntu aba yarize. Bishobotse rero haboneka uburyo bukoresha amajwi bwafasha abantu batabona gutora”.

Mutabazi Théodore, ushinzwe Sosiyete sivile mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), avuga ko igitekerezo ku cyatuma abafite ubumuga batora bisanzuye cyakiriwe neza.

Ati “Icyifuzo batanze ni cyiza kuko kiganisha ku cyafasha abafite ubumuga bwo kutabona bakora amatora mu bwisanzure kandi mu buryo bugezweho. Mu gihe nta kibazo cy’amikoro duhuyenacyo, nta shiti ibi bikoresho byashakwa bityo buri Munyanrwanda agatora uko abyifuza”.

Mutabazi Théodore, ushinzwe Sosiyete sivile mu rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB)
Mutabazi Théodore, ushinzwe Sosiyete sivile mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

Akomeza avuga ko n’Ikigo cy’igihugu cy’amatora (NEC), cyiteguye kwakira ibitekerezo byose byatuma amatora agenda neza kandi akanogera buri wese ari yo mpamvu ngo hagomba kuba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bigerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka