Abafite ubumuga barashaka ubagereza ibibazo ku rwego mpuzamahanga

Muri batatu biyamamariza guhagararira abafite ubumuga mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EALA), harashakwamo uwabagereza ibibazo mu nzego mpuzamahanga.

Mukarwego Beth ni we uza imbere mu bahatanira kujya muri EALA
Mukarwego Beth ni we uza imbere mu bahatanira kujya muri EALA

Abahatana ni Cpt Bahati Alex wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, Tumusime Sharon wakoreye Ministeri y’ubuzima, ndetse na Dr Nasiforo Mukarwego Beth wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abayobozi b’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga(NCPD), ku wa kane batoye abazavamo usimbura Dr James Ndahiro warangije manda ze ebyiri mu Nteko ya EALA.

Umwe mu batoye, Omar Bahati uyobora umuryango w’urubyiruko rufite ubumuga muri Gasabo witwa ’Uwezo’, avuga ko itegeko rirengera abafite ubumuga ryatowe ariko rikeneye gushyirwaho umukono.
Ati “Abakuru b’ibihugu ntibararishyiraho umukono, iki ni ikintu gikeneye gukorerwa ubuvugizi”

Bahati akomeza avuga ko abafite ubumuga mu bindi bihugu bateye imbere mu burezi no mu bijyanye n’umurimo,agasaba uzabahagararira muri EALA gufasha Abanyarwanda kugera kuri ayo mahirwe.

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga(NCPD), Niyomugabo Romalis nawe asaba uzabahagararira gushaka abafatanyabikorwa, kugira ngo haboneke ubushobozi bwafasha abafite ubumuga.

Umukandida Bahati Alex, avuga ko mu migambi ye azaharanira ko Itegeko rirengera abafite ubumuga ryashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC kandi rigashyirwa mu bikorwa ndetse no gushyiraho ikigega gifasha abafite ubumuga.

Abafite ubumuga mu matora y'uzabahagararira muri EALA
Abafite ubumuga mu matora y’uzabahagararira muri EALA

Mme Tumusime Sharon we yijeje guharanira ko amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga ashyirwaho umukono n’ibihugu bya EAC, nyuma akoherezwa muri buri gihugu.

Yijeje kandi guharanira gushyiraho ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera abafite ubumuga.

Dr Nasiforo Mukarwego Beth yizeza gukora ubuvugizi ku ishyirwaho ry’ikigo cy’imyuga gikora insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’amavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu.

Yijeje kandi gufasha abafite ubumuga kwiga no kubavuganira, kugira ngo basonerwe imosoro ku nyunganirangingo n’insimburangingo.

Mu ibarura ry’amajwi, Dr Nasiforo Mukarwego Beth niwe we uza imbere y’abandi, agakurikirwa na Bahati Alex.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda niyo izahitamo umwe muri abo babiri batsinze, ugomba guhagararira abafite ubumuga mu Nteko ya EALA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona amatora yagenze neza, uwo Sharon ye kubeshya ngo yashyirishaho ishami ry’umuryango wabibumbye rirengera abafite ubumuga, naho akora haramunaniye ngo azashyiraho umuryango nkuyu, abafite ubumuga dutekeye Dr Nasiforo

baziga Emma yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka