Abafite ubumuga bahawe amagare azajya abunganira mu rugendo

Umuryango wita ku bababaye witwa Food for Hungry ukorera mu Karere ka Nyagatare, wahaye abafite ubumuga barindwi amagare yo kubafasha mu rugendo.

Abahawe amagare barahamya ko azabakura mu bwigunge
Abahawe amagare barahamya ko azabakura mu bwigunge

Iki gikorwa cyahereye mu Murenge wa Nyagatare ku itariki ya 4 Ukwakira 2016, kikaba giteganya gukomereza no mu yindi mirenge igize Akarere ka Nyagatare.

Ingabire Clemence ukorera uyu muryango avuga ko batekereje ku bafite ubumuga bw’amaguru, kugirango babafashe kwegera abandi bave mu bwigunge.

Yagize ati “Kwita ku buzima ni yo ntego ya mbere yacu. Korohereza abafite ubumuga kugera aho abandi bari, bibafasha kugira ubuzima n’imibereho byiza kuko bakeneye kubaho neza no kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka”.

Niyomugabo Pascal umwe mu bahawe igare ryo kumwunganira mu rugendo, yavuze ko rigiye kumukura mu bwigunge kuko yirirwaga yicaye mu rugo kubera kutabasha kugenda.

Ati “Iri gare rizatuma ntembera nsure abaturanyi nk’uko nabo bahoraga bansura.”

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimiye uyu muryango kubw’iyi nkunga .

Yanasabye abahawe aya magare kuyafata neza no kwiyambaza ubuyobozi bubari hafi, mu gihe hari igare rigize ikibazo.

Ati “Mufite Leta ibakunda kandi yiteguye kubafasha ku byifuzo muzajya mugeza ku bayobozi babegereye.”

Food for Hungry iteganya guha amagare abandi 33 bafite ubumuga bw’ingingo mu yindi mirenge yo mu Karere ka Nyagatare, kugira ngo hatazagira uhera mu bwigunge kubera kunanirwa kuva aho ari.

Rimwe muri aya magare bahawe rifite agaciro ka 350 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka