Abafaransa bagambaniye Abasesero bashaka kwihimura - Min Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe avuga ko kuba abasirikare b’Abafaransa baragambaniye Abasesero bakicwa, babikoze bagamije kwihimura kuko bari baratsinzwe.

Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe

Yabitangaje ubwo yari ari mu Bisesero, muri Karongi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 10 Mata 2017.

Eric Nzabihimana watanze ubuhamya yagaragaje uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abasesero birwanyeho, bakoresheje amabuye, imihoro n’amacumu bagahangana n’ibitero by’Interahamwe n’abasirikare bitwaje intwaro zitandukanye bashakaga kubarimbura.

Agira ati "Nubwo intwaro yacu yari amabuye ariko twarenze turangiza ukwezi kwa kane (1994) ntawe uratuvamo keretse nkuwagwaga mu rugamba nk’uko nabo bagiraga abo batakaza.

Ariko inama yaje guterana abasirikare baturutse igihugu cyose batugabaho ibitero, tariki ya 13 na 14 Gicurasi (1994) honyine hapfa abagera ku bihumbi 40 kuko baturasagaho ibisasu bya rutura."

Akomeza avuga ko izo tariki mbi ngo zaje gukurikirwa n’indi ya 27 Kamena (1994) ubwo Abasirikare b’abafaransa bajyaga mu Bisesero bakabwira Abatutsi bahari ko bazagaruka kubahungisha nyuma y’iminsi itatu.

Ariko ngo mu by’ukuri icyo abo basirikare b’Abafaransa bari bagamije kwari ukureba umubare nyawo usigaye ngo higwe uburyo bwo kuwumaraho.

Muri iyo minisi itatu ngo nibwo Abasesero bari basigaye bagabweho ibitero bikomeye, hicwa abarenga ibihumbi 10.

Eric Nzabihimana, umwe mu babashije kwirwanaho mu Bisesero bakarokoka akaba ari nawe wabashije kuvugana n'Abafaransa ubwo babizezaga ko mu minsi itatu bazabahungisha
Eric Nzabihimana, umwe mu babashije kwirwanaho mu Bisesero bakarokoka akaba ari nawe wabashije kuvugana n’Abafaransa ubwo babizezaga ko mu minsi itatu bazabahungisha

Aha niho Minisitiri Gen James Kabarebe yahereye agaragaza ko ibyo abo Bafaransa bakoze ari ukwihimura kuko bari bamaze gutsindwa.

Agira ati "Aba Bafaransa batangiye cyera cyane: ari ingengabitekerezo ya Jenoside bayigizemo uruhare, ari ukuyishyira mu bikorwa bayigizemo uruhare! Intambara yo kubohora igihugu cyacu itangira mu 1990 baraje (Abafaransa) barwanya FPR-Inkotanyi guhera mu 1990 kugeza mu 1993.

Aho ku rugamba ubwabo batsindiwe. Ndibuka ibitero bya Byumba muri 1992, bafatanyije n’ingabo zari iza Leta icyo gihe, bararwanye baratsindwa, baranahunga, barananirwa. Iyo urwanira ku ruhande rubi rutari urw’ukuri, nubwo waba ufite imbaraga zingana gute uratsindwa."

Akomeza avuga ko mu 1994 Abafaransa nanone bagarutse, baje gufatanya na Leta y’Abicanyi, nabwo baratsindwa ahubwo bahungana n’iyo Leta.

Ati "Umugambi wabo warabananiye kubera ko Abanyarwanda ubwabo, imbaraga zabo, ubushake bwabo, gukunda igihugu, ukuri byarabanesheje barambuka baragenda."

Akomeza avuga ko abo Bafaransa bamaze guhungana n’iyo Leta, Abasilikare n’Interahamwe n’ibikoresho byabo, babashyize hafi y’umupaka batangira kubatoza kugira ngo bazagabe ibitero byo gukomeza umugambi wabo wa Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Abafaransa ibyo bakoze bizabagaruka uretseko nkekako nubu ntamahoro bafite.Bible iti"ntamahoro y’umunyabyaha"

RUKUNDO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Bisesero ni hamwe mu hantu abatutsi babashijeho kwirwananaho bishoboka igihe bagabwagaho ibitero muri Jenoside yakorewe abatutsi

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

abafaransa rega bafite uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi ni nayo mpamvu ubona kwibuka bibabaza

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

ibyo Abafaransa bakoze bizabagaruka
kandi nubu nzineza ko ingaruka z’ibyobakoze barazibona kuko ntamahoro y’umunyabyaha niko Bible ivuga

RUKUNDO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Jenoside yakorewe abatutsi y’ abanyabisesero izahora ari igisebo ku bafaransa, amaraso y’ abanyabisesero azahora ari umuvumo ku bafaransa babyanga babyemera

jules yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Abafaransa bagize uruhare rukomeye muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, uruhare rwabo ntago rwagaragaye umunsi genocide itangira ahubwo yatagiye mbere ya 1994 aho aba basirikare bagaragaye mu bikorwa bitandukanye byiganjemo itozwa ry’abashyize mu bikorwa Genocide yaje gukorerwa abatusti, Abafaransa babibye ingengabitekerezo ya Genocide mu banyarwanda ndetse na n’ubu ntibararekera ahubwo baracyakataje mu mugambi mubisha w’ingengabitekerezo!

ernest yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

gutsindwa kw’ingabo z’abafaransa ni kimwe mu kintu cyabakorogoshoye mu mutwe maze nabo bata ubumuntu, bibagirwa icyari cyabazanye mu Rwanda maze bishora mu bwicanye bwari bumaze gufata indi sura, bwahindutse Genocide, byose babikoze ku manywa y’ihangu isi yose ibibona ari nyato mpamvu bakwiye gusaba imbabazi abanyarwanda isi yose ibyumva!

blaise cyiza yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

iyo abafaransa bataza mu Rwanda, degats zabaye mu Rwanda ntago zari kugera kuri ruriya rugero, abanyarwanda byaduhaye isomo kandi ni ikintu gikomeye tugomba kuzahora duharanira ko kitazasubira!

claire yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

abafaransa ibyo bakoze mu rwanda ni agahoma munwa kuko nta kiza kigeze kibaranga kuva bava iwabo kugeza bageze mu Rwanda mbere, muri genocide ndetse na Nyuma ya Genocide kuko ntibigeze bacogora!

Louise yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka