Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite

Roger Patrick Claude Michel na Jean Marc Roger Dimanche, bakomoka mu Bufaransa, boherejwe iwabo nyuma yo gufatwa binjira mu Rwanda batabifitiye ibyangombwa.

Abafaransa 2 bari bafatiwe mu Rwanda badafite Visa
Abafaransa 2 bari bafatiwe mu Rwanda badafite Visa

Bafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, mu karere ka Rubavu, bashaka kwinjira mu Rwanda batabifitiye uruhushya (Visa), ku wa 22 Kanama 2016.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda babasabye gusubira muri Congo, bakabanza bagasaba uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda, bakoresheje murandasi (Internet) ariko barabyanga.

Aba bagabo bombi, baje kwinjira, batwawe n’imodoka y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Bageze i Kigali bahise bafatwa, boherezwa i Rubavu kugirango babazwe ibijyanye no kwinjira kwabo badafite ibyangombwa bibibemerera, baragarurwa bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Ubutabera bwaje kubemerera gukurikiranwa bari hanze, nyuma y’iminsi itatu barafungurwa.

Mu rwego rw’iperereza ubutabera bwasabye gushyikirizwa imodoka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi barimo, ndetse n’amazina y’uwari uyitwaye.

Aya makuru yari akanewe mu iperereza yatanzwe bitinze, binatinza urubanza kuko yabonetse kuwa 30 Nzeli.

Nyuma y’urubanza, baherekejwe n’abayobozi bo muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, bahawe impapuro zibemera gusohoka mu gihugu (Visa), n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, kuri uyu wa 13 Ukwakira2016.

Bahawe Visa zibemerera gusohoka mu Rwanda
Bahawe Visa zibemerera gusohoka mu Rwanda

Aba bagabo bemeye icyaha baregwa cyo kwinjira mu gihugu batabifitiye ibyangombwa, banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u R’wanda buri wese, hakurikijwe amategeko.

Burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

nimukomerizaho turabashyigikiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

kuki mutabajyanye 1930,iyaba arumunyarwanda bafashe ngo wirebere

Claude yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Abo mukina nabo ntimubazi!

joma yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

murabambere gutangaza amakuru.Mbabwijukuriko arubwambere nsomye ikigitangazamakuru.Ndabemeye.Mukomerezaha.

ishimwe cloude yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka