Abadozi b’inkweto biyemeje guteza imbere “Made in Rwanda”

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwibumbiye muri koperative ruravuga ko rwiyemeje gukora inkweto zihagije mu rwego rwo kuyishyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, “Made in Rwanda”.

Uru rubyiruko rwiyemeje guteza imbere Made in Rwanda rukora inkweto.
Uru rubyiruko rwiyemeje guteza imbere Made in Rwanda rukora inkweto.

Urwo rubyiruko rwibumbiye muri koperative “Intaganzwa” ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ruvuga ko umusanzu warwo ku gihugu rwiyemeje gutanga ari uwo kugabanya amafaranga igihugu gitakaza mu gutumiza inkweto hanze yacyo kandi zishobora gukorerwa mu Rwanda.

Uwitwa Habineza Jean Paul, Visi Perezida w’iyo koperative, avuga ko batangiye basana inkweto zishaje ariko nyuma babona ko ibyo bidahagije, bongeraho no gukora inkweto nshya.

Agira ati “Mu byatumye dutangira gukora inkweto nshya ni uko twabonaga amafaranga yoherezwa mu mahanga yari menshi kandi rimwe na rimwe bakazana inkweto z’ibisigazwa by’abanyamahanga.”

Habineza avuga ko koperative yabo iri muri zimwe muri koperative zashyize umukono ku gikorwa cyo guhagarika inkweto za Caguwa zatumizwaga mu mahanga zikaza bigaragara ko ntacyo zimariye abanyarwanda.

Ati “Kuva umushinga wacu twawaguriramo gukora inkweto nshya, icyo dusaba ni ukutugana ubundi tukabakorera ibijyanye n’ibyifuzo byabo kandi duteje imbere iby’iwacu”.

Mu nkweto bakora ifite igiciro gito igurishwa ibihumbi bitanu naho urukweto rufunze rukozwe mu ruhu barugurisha ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’iyi koperative ikora ikweto ikanazisana yo mu karere ka Nyanza bwizeza Abanyarwanda ubushobozi mu byo bakora.

Abagize iyi koperative bavuga ko batangiye kwiga uburyo banashyiraho ishuri ryigisha urubyiruko gukora inkweto ngo ku buryo ibiganiro babigeze kure n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bakoreramo.

Mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryasojwe ku wa 30 Kamena 2016, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza ari na bo bariteguye, bashimye ubuyobozi bw’iyi koperative buyigenera umudari w’ishimwe.

Nshimyumukiza Martin, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, yavuze ko umusaruro w’ibikorwa by’iyi koperative ugaragara, abasaba kongera ingufu mu byo bakora bijyanye na gahunda Guverinema y’u Rwanda ishyize imbere ya “Made in Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yego nibyiza turabishimye kurubyirukorwacu rwitezimbere ndetse nigihugu nacyo kikagira agakiromubindibihugu guhoraduhahirahanzenigisebo icyonabashishikariza nukumenyako abanyarwanda dukunda ibyagakiro kandibyiza mutazakora inkweto itajyanyenigihemukaba mwiyikiye isoko muziganecyane amokoyinkweto abanyarwanda dukunda nimubikoratuzazatuzakubaranguriranatwetuzigurishye nabohanzeyurwanda murako imana ibibafashemo

sibomana john kawembe yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Ubuse aba koko nibo bazambika abanyarwanda inkweto? nzaba mbarirwa.

Bauer yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka