Abadepite ntibumva impamvu abana b’imyaka 17 na 16 basambana ntibahanwe

Impaka zabaye ndende hagati y’Abadepite ku ngingo ivuga ku gusambanya umwana, mu gihe noneho abakoze icyo gikorwa bose ari abana.

Abadepite bifuza ko abana bose basambanye babihanirwa
Abadepite bifuza ko abana bose basambanye babihanirwa

Ibyo byagaragaye mu Nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017, ubwo komisiyo ya politike n’uburinganire yari iri mu gikorwa cyo kwiga ku ngingo zigize itegeko ngenga riri kuvugururwa.

Ingingo ya 146 muri uwo mushinga ivuga ku cyaha cyo gusambanya abana, ni imwe mu ngingo 14 Abadepite batahise bemeza, aho zari zasubijwe guverinoma ngo igire ibyo ikosoramo, zikaba zongeye kugarurirwa komisiyo.

Muri iyo ngingo harimo igika kivuga ko umwana uri hagati y’imyaka 18 na 14 usamabanije undi na we uri hagati y’iyo myaka ariko akaba amurusha imyaka 3 ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka 25 na 20.

Ibyo bivuze ko umwana usambanije uwo arusha imyaka itegeze kuri 3 adahanwa.

Kuri icyo gika, Abadepite bagaragaje ibyifuzo bitandukanye aho bamwe basanga gishyigikira ubusambanyi mu bana.

Depite Mukama Abbas agira ati “Murebe abana bafite imyaka 16, cyangwa 17 ni bakuru mu gihagararo pe. Aba bana turavuga ko nibasambana batazahanwa, ntibazashirira mu busambanyi ?”

Depite Mukamana Elisabeth we ati “Sinumva ukuntu abana b’imyaka 17 na 16 basambana ngo ntibahanwe. Ni ukuri aha harimo koreka abana.”

Perezida wa komisiyo ya politike n’uburinganire, Alfred Rwasa avuga ko nk’uko umwana utarageza ku myaka y’ubukure hari ibyo agenerwa ngo ni ngombwa ko ahanwa yasambanye.

Agira ati “Niba umwana w’imyaka 16 mu mategeko tuvuga ko yemerewe gukora akagenerwa umushahara, uwa 18 akaba yemerewe gutora, kuki batabazwa ko basambanye?”

Akomeza agira ati “Cyangwa se byaba byiza iki gika tukiretse ntigisohoke mu mategeko, ariko niba twanditse ibi bintu bigasohoka nabifata nko guha icyuho aba bana cyo gusambana.”

Me Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'ubutabera
Me Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera

Me Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera agaragaza ko mu kugena icyo gika habanje kurebwa byinshi muri sosiyeti nyarwanda.

Agira ati “Ku ngingo nk’izi twashyize uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda. Kandi ntituze kwitiranya kubura inshingano z’umubyeyi ku mwana ngo tubikemurire mu bihano by’amategeko.”

Akomeza agira ati “Twaricaye dusanga nibura mu kwirinda kugwa mu nzira y’ibi bihano binagira ingaruka ku miryango, umwana uruta undi imyaka ibiri baba basa n’abajya kungana.”

Muri uwo mushinga kandi, hateganijwe ko umwana w’imyaka hagati ya 18 na 14 wasambanije undi uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano yagahawe aramutse afite imyaka y’ubukure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mdr Imana imbabarire kumva iby aba badepite binsekeje.nonese umwana ni iki ko numva na definition y umwana tutayumva kimwe??umuntu wa 16-17 ans aba ari umwana??bref ntabwo nshyigikiye ubusambanyi ariko izo propos zanyu ndumva ntazumva ahubwo mwashaka izindi solutions.naho abadepite mbona hari abenshi niba ari ukinanirwa niba ari iki.rwose HE wagakwiye gukora na revision muri parlement nk uko uyikora muri governement!!!

xx yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Babareke bikorere ibintu, abakuru bo mubona ataribyo birirwamo.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Iyo nama niyongera guterana izige kubwiyongere bwabakobwa.nuburyo batazanjya bagira 30 batarabona umugabo.abahung nibake

Alias ric yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Ariko ubusambanyi bwimirijwe imbere ye, muti umugabo cg umugore wasezeranye usambanye ntawundi wemerewe kumurega atari uwo bashakanye. None murongeye ngo abana basambane.

maniriho yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka