Abadepite ntibanyuzwe n’abayobozi ba RDB batitabye ubutumire bw’inteko

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage, ntibanyuzwe n’Umyobozi mukuru wa RDB ndetse n’umwungirije batitabiriye ubutumire bw’inteko, bakohereza ababahagararira .

Mike Nkurunziza ushinzwe imari muri RDB utorohewe no gusubiza ibibazo byabazwaga n'Abadepite
Mike Nkurunziza ushinzwe imari muri RDB utorohewe no gusubiza ibibazo byabazwaga n’Abadepite

Abo bayobozi ba RDB batumijwe n’iyo komisiyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017, ariko ntibashobora kuboneka ahubwo bohereza ababahagararira,bakomerewe no gutanga ibisobanura imbere y’Abadepite.

Bakirwa n’Abadepite byabanje kuba ikibazo kuba umuyobozi wa RDB kimwe n’umwungirije batabashije kwitabira ubwo butumire bw’abagize inteko ahubwo bagahitamo kohereza ababahagararira.

Depite Mukarugema Alphonsine visi perezida w’iyo komisiyo hamwe n’Abadepite bagenzi be babanje kureba ko abatumwe bafite ububasha bwo gusubiza ibibazo by’abakozi byatumye bahamagazwa.

Kuri iyi ngingo bamwe mu Badepite bagaragaje ko bafite impungenge z’uko abaje bahagarariye RDB badafite ububasha bwo kuzabasha gukemura ibibazo kuko atari bo bafata ibyemezo.

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho y'abaturage
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage

Hon Rwaka yavuze ko atewe ikibazo n’uko aboherejwe na RDB kuyihagararira barimo ushinzwe abakozi n’ushinzwe imari atari bo bafata ibyemezo ahubwo na bo bazatanga raporo y’ubutumwa boherejwemo.

Yagize ati" ibi biratujyana mu kibazo cyo kuzongera gutumiza abayobozi ba RDB kuko abaje atari bo bafata ibyemezo".

Depite Rucibigango avuga kuri icyo kibazo,yamaganye uko kuba umuyobozi wa RDB kimwe n’umwungirije batabonetse kandi ikibazo cy’abakozi kandi ari bo kireba nk’abayobozi.

Ati " Njye ku bwanjye ntabwo aba bakozi bari bakwiye kuvugira RDB kuko ntibyari mu bubasha bwabo ukurikije n’ibibazo batumirijwe"

Ibyo byakuruye impaka mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage ariko nyuma baza kwemeranya ku kuba bahabwa umwanya bakabumva ari byo bise kubadohorera.

Depite Mukarugema Alphonsine visi perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage yagaragarije izo ntumwa za RDB mu Nteko ko hari ibibazo by’ingutu byagaragajwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta bijyanye no kutubahiriza amategeko mu kigo RDB.

Agaragaza ibyo bibazo yavuze ko birimo iby’abakozi batagira dosiye zuzuye, abakora batararahiye nk’uko bisabwa abakozi ba Leta ndetse n’abazamuwe mu ntera y’impagarike hatabayeho ipiganwa nk’uko biteganwa n’amategeko.

Mark Nkurunziza ushinzwe imari muri RDB yabwiye Abadepite ko ari bugerageze gusubiza ibyo ashoboye hagira ibimugora bikaza kwihanganirwa.

Asubiza ibyo bibazo yavuze ko abakozi bafite bamaze igihe kinini bakora ariko impamyabushobozi zabo zitariho umukono wa Noteri, ngo bihaye igihe cy’ukwezi icyo kibazo kikaba gikemutse.

Ati" Iki kibazo turacyemera ariko tubasezeranije ko tugikemura mu gihe cy’ukwezi kumwe".

Kuri icyo kibazo kandi hiyongereyeho n’ibindi by’abakozi ba RDB bakora batagira fotokopi z’indangamuntu zabo kimwe n’abatarigeze batanga impapuro zigaragaza ko batigeze bafungwa ubu bakora bitazwi niba barakatiwe n’inkiko.

Nkurunziza asubiza ku kibazo cy’uko Abadepite babona RDB isa n’ikora nk’urwego rwigenga yasobanuye ko ari ikigo cya Leta nk’ibindi.

Abadepite bagaragaje ko RDB babona izahura n’ibibazo by’abakozi bashobora kuzayijyana mu nkiko barimo abazaba bambuwe ibyo bahabwa muri iki gihe kandi barabigenewe mu nzira zitateganijwe mu mategeko agenga abakozi ba Leta.

Abadepite bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage banzuye ko kuba abayobozi ba RDB batabashije kwitabira ubutumire bagejejweho,bitumye bazongera bagatumira umuyobozi mukuru wayo akaziyizira aho kohereza intumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Impungenge za komisiyo y’Imibereho myiza zirumvikana , kandi birakwiyeko ubuyobozi bw’Ikigo buba bukwiye kubahiriza amategeko na criterias bigena iyinjizwa mu kazi ry’abakozi bashya cga se izamurwa rya bagasanzwemo byakorwa bitubahirije amategeko hagatangwa ibisobanuro n’ingamba zihari zo kubinoza bityo harindwa icyateza leta igihombo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Nibyo koko habaye ikosa ariko ndi kumva intumwa zacu zakumva ibyo abahagarariye RDB bavuze hanyuma hagasuzumwa neza ko byose byakozwe muri uko kwezi batanze......byabusana nuko babyiyemeje hagatumirwa umuyobozi mukuru! Murakoze

Athanase MUNYEMANA yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

ARIKO NTEKEREZAKO NUBWO BATANYUZWE BABONYE IBISUBIZOPE NIBA ABAYOBOZI BEMERA GUKEMURA ICYO KIBAZO KANDI BAGATANGA NIGIHE BIGOMBA GUKEMUKIRA NIBWIRAKO ABADEPITE BAGOMBYE KUBA BANYUZWE AHUBWO WENDA BATUMIZA CEO NYUMA YUKO BIDASHYIZWE MUBIKORWA BUT BY NOW I THINK THERE IS NO NEED

gGILBERT yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka