Abadepite batoye itegeko rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite yamaze gutora itegeko ngenga rishyiraho Igiswahili nk’ururimi rwemewe mu butegetsi mu Rwanda.
Ibi byemejwe nyuma y’amatora yakozwe n’Abadepite, kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2017.
Iri tegeko nirimara gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika rizatangazwa mu igazeti ya Leta hanyuma ritangire gushyirwa mu bikorwa.
Nubwo hataramenyekana neza aho Igiswahili kizakoreshwa mu buzima bwa buri munsi, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bamaze gusaba ko inyandiko z’inzira ku baturage ba EAC zose zaba zirimo ururimi ry’Igiswahili.
Kuba uru rurimi rukoreshwa na benshi mu nzego z’abikorera n’ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afurika, birashoboka ko Igiswahili cyazagezwa mu byiciro byose by’ubuzima mu Rwanda, haba mu nzego za Leta, mu mashuri, mu bapiganira akazi, mu bushakashatsi n’ahandi.
Julienne Uwacu, Minisitiri ushinzwe umuco na siporo mu Rwanda wasobanuriye Abadepite iby’itegeko ryishyira Igiswahili mu ndimi zikoreshwa mu butegetsi mu Rwanda, yavuze ko Perezida wa Repubulika azashyiraho iteka rizasobanura mu buryo bwimbitse imikoreshereze y’ururimi rw’ Igiswahili mu Rwanda.
Igiswahili nigitangira gukoreshwa, kizaba kibaye ururimi rwa kane mu zemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Ingingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko ururimi rw’igihugu ari Ikinyarwanda. Naho indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”
Africa Report mu 2013 yatangaje ko abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya Miliyoni 50 na 100.
Muri Tanzania, Kenya, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barugize ururimi rw’ibanze rukoreshwa mu burezi n’ibindi bikorwa by’ingenzi mu gihugu.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye cyane kuko muturebera kure mukaduhitiramo ibidukwiriye rwose,nange nize indimi na Swahili ariko najyaga nibaza mu byukuri icyo igiswahili kizamarira mu buzima busanzwe ndamutse ntagize amahitwe yo kujya mu bihugu gikoreshwamo. Murakoze cyane
turabishimiye cyane cyane
Nibyiza rwose kuko nabatazi ikinyarwanda neza cyane cyane munzandiko bizaborohera
turabashimiye cyane mwe mutumenyera ibyiza bibereye twe abanyarwanda twari twarayobewe impamvu twize igiswahili,twe abiga letter.ubwo rero mudufashe cyigwe guhera mu mashuri mato y"inshuke,abanza n’ayisumbuye.murakoze.
birakwiye igiswahili njye mbona ari Lange enternatinal hari nabazungu bakivuga