Abarihirwaga na FARG bacikirije amashuri bagiye gusubizwa kwiga

Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kirahumuriza abari baracikirije amashuri barihirwaga nacyo basabye gusubizwa mu ishuri,abayobozi b’icyo kigega bavuga ko hari gushakwa inkunga kandi izaboneka vuba.

Ni nyuma y’aho bamwe muri abo bacikirije amashuri bagaragarije impungenge z’uko batinze gusubizwa kandi abandi baramaze gusubira kwiga, kuko umwaka w’amashuri wabo utangira mu kwezi kwa Nzeli.

Umwe mu baganiriye na Kigali today ati “igihe cyarageze amashuri atangiye basohora urutonde rw’abanyeshuri bashya bazajya muri kaminuza ariko twebwe tubona tutasohotse, tuza kubaza baratubwira ngo tujye kwibaruza ku mashuri twigagaho”.

Arongera ati “n’aho twagiyeyo baratubarura batumenyesha ko babyohereje muri FARG ariko kugeza n’ubu ntabwo baradusubiza kandi abashya bagiye kwiga n’abasabaga guhindurirwa ibigo barabikorewe”.

Umuyobozi wa FARG Ruberangeyo Theophile avuga ko harimo gushakishwa ingengo y’imari yabo ku buryo niramuka ibonetse nta kabuza ko bazasubira mu ishuri. Abaha icyizere avuga ko yumva bitazarenga ukwezi kwa mbere 2018.

Ati “nituramuka tubonye ingengo y’imari yabo kuko ubu turabahamagara tukabateganyiriza, nabo baziga, cyane ko ari amasomo y’igihe gito (shot courses), kandi tuzi programu za kaminuza ntabwo ari kimwe na za kaminuza zitangira ku gihe kizwi.”

Yongeraho ati “duteganya ko muri uyu mwaka bishoboka rwose ku buryo bishobotse mu kwezi kwa mbere byatungana, tuzababwira, no kwiyandikisha nitwe tuzabibakorera ubwacu”.

Ruberangeyo akomeza avuga ko ubundi bitabaho ko umunyeshuri wacikikirije yongera kwishyurirwa gusa ngo bashatse kugoboka abo byabayeho ariko bakaba batagomba kubifata nk’ibyo bemererwa n’amategeko kuko ari imbabazi bagiriwe.

Abanyeshuri basabye gukomeza amashuri bacikikirije,muri uyu mwaka basaga 1200 harimo abameze imyaka iri hejuru y’itanu ndetse no munsi yayo batiga kubera impamvu zitandukanye.

Muri bo hari abavuga ko bacikirije amashuri bitewe no gutsindwa amwe mu masomo ntibabashe kuyiyishyurira ngo bakomeze, abandi bakavuga ko byatewe n’ibibazo byo mu miryango ndetse n’uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mberenambere ndashira farg nkanabaza nicyibazo ko iriyankunga yahabwaga a bage nerwabikorwa bayo bazakomeza kuyibona cyagwa yakuweho?

Uwizeyimana redempta yanditse ku itariki ya: 1-10-2021  →  Musubize

Turashimira FARG nubwo inshingano zayo zimuriwe muyindi ministery mfite ndumugenerwa bikorwa wa FARG niga ariko mfite ikibazo kumwanzuro ya fashwe nkaba nashakaga gusobanukirwa kubijyanjye na minerivare niba bazakomeza kutwishyurira

Monique yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Turashimira FARG nubwo inshingano zayo zimuriwe muyindi ministery mfit imyaka 27 ndumugenerwa bikorwa wa FARG ariko mfite ikibazo kumwanzuro ya fashwe nkaba nashakaga gusobanukirwa kubijyanjye na minerivare niba bazakomeza kutwishyurira

alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Muraho neza,turashimira farg yacu kubyo imaze kugeza kubagenerwa bikorwa bayo,hamwe na his excellence wacu,ndi imfubyi kubabyeyi bombi,none narimfite ikibazo cyuko mwamfasha nanjye nkabona aho kuba kk ntaho ngira ho kuba, kuva mfite imyaka 8an none ngize imyaka 35ans ntaho ngira ho kuba,ntanakazi ngira,mwamfasha rwose

Murakoze

Rwiririza alphonse yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Murakoze jye ntabwo ari igitekerezo ahubwo nikibazo ese mugendera kuki iyo mugiye kurihira umuntu nka amashuri mu kigega cya FARG??

Uwase Isabella yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

NI BYIZA IKIGEGA FARG CYARADUFASHIJE KANDI NUBU TURASHIMA KO IKOMEJE KUDUFASHA ARIKO MFITE ICYIFUZO :BIRASHOBOKA KO UMUNTU YAKWIHITIRAMO INKUNGA AKENEYE CYANE KURUTA IYINDI BITEWE NI IKIBAZO AFITE KIMUKOMEREYE?URUGERO AHO KURIHIRWA KAMINUZA KANDI NTA CUMBI NGIRA NDAKODESHA KANDI NYUMA YO KURANGIZA KWIGA NSHOBORA KUTABONA AKAZI CGA SIMBONE NI IGISHORO CYO KWIKORERA .UKO IMINSI ISHIRA UBUZIMA NIBUKOMEZA KUBA BUBI AHO KUZONGERA KUGARURWA NO KUNSHAKIRA ICUMBI NYUMA BYAYOMERANYE NIMWAMPA IRYO CUMBI NKABONA AHO KUBA NANJYE NKAZISHAKIRA UBURYO BWO GUKOMEZA KWIGA NYUMA?MURAKOZE NTEGEREJE IGISUBIZO. TEL YANJYE NI 0789852343.

KAYISANABO Appolonie yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Abantubasubitse bize semester 1 muwambere badasuspenze kubwibibazo by’ubuzima hagashira imyaka nka (6) bakwemererwa gusaba bakiga ko byambayeho?

Maniragaba jeanpierre yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

ngew mfite ikibazo bampaye kwiga muri Iprc kicukiro none ntago ndikwiga NGO mfite amanita makeya ESE mwamfasha mukampindurira mukampa ahandi ? murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

ngew mfite ikibazo bampaye kwiga muri Iprc kicukiro none ntago ndikwiga NGO mfite amanita makeya ESE mwamfasha mukampindurira mukampa ahandi ? murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Nge ntabwo ari igitekerozo ahubwo ni ikibazo; abanyeshuri bacikirije secondaire bo bateganyizwa iki? Namwe murabizi ko hari abana bavaga mu mashuri bitewe ni miryango bagamo, kubera ikibazo cyiyo miryango yabatotezaga rimwe narimwe bigatuma bareka amashuri bakajya gusha ubuzima muri Kigli.

Claude yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

baratubeshya kobatatubwiza ukurise ngotubimenye tuzategereza kugeza ryari

dani yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka