Ababyeyi bagihohotera abana bagiye guhagurukirwa

Kayisire Jean de Dieu, umwana w’imyaka 16 watanze ubuhamya mu munsi w’Umwana w’Umunyafurika mu rwego rw’Akarere ka Kirehe, tariki 16 Kamena 2016, yavuze ko yatotejwe n’ababyeyi be, agera aho abatoroka ajya kuba mu muhanda.

Abana bakoze urugendo rwamagana ihohoterwa n'imirimo mibi ibakoreshwa.
Abana bakoze urugendo rwamagana ihohoterwa n’imirimo mibi ibakoreshwa.

Yagize ati “Natotejwe n’ababyeyi, bakaza mu ijoro basinze bakamenaho amazi ari na ko bankubita buri munsi, mbona ko bazanyica, ndabatoroka njya Kabarondo mba mu muhanda. Rimwe na rimwe nkagenda nkora uturaka two guteka amandazi ngo mbone uko nabaho.”

Akomeza avuga ko yasubijwe mu ishuri n’umuryango Compassion. Ati “Nari nataye ishuri biturutse ku babyeyi kandi nari umuhanga, ndashima Imana ko Compassion yarinsubijemo, ubu ndiga uretse ko ntagifite ubwenge nk’ubwo nari mfite mbere. Ubu ababyeyi barangarukiye, nari nabaye imbobo pe!”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascene, yashimye uruhare ry’abagize amatorero mu gufasha abana, agaya ababyeyi bagikoresha abana imirimo ivunanye.

Abana baririmbye bamagana ihohoterwa ribakorerwa.
Abana baririmbye bamagana ihohoterwa ribakorerwa.

Ati “Uruhare rw’abagize amatorero ruragaragara ariko twamaganye ababyeyi bagikoresha abana imirimo ivunanye babajyana guhinga umuceri n’ibindi bakabakura mu ishuri. Hari ubwo abana bataye ishuri tubasubizamo twakurikirana tugasanga ababyeyi bongeye kuribavanamo, abo tugiye kubafatira ibyemezo, nibiba ngombwa bahanwe.”

Nsengiyumva yasabye ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana babafasha kugera ku nshingano zabo zo kwiga kuko ari bo mbaraga z’igihugu ejo hazaza.

Yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wazirikanye abana mu kubasubiza uburenganzira bwabo batswe, ushyiraho umunsi wabagenewe nyuma y’ihohoterwa bakorewe i Soweto muri Afurika y’Epfo, aho bishwe bazira guharanira uburenganzira bwabo.

Abana bacinye akadiho.
Abana bacinye akadiho.

Umubyeyi witwa Nzamukosha Clementine asanga hakiri abana bagikoreshwa imirimo ivunannye bitewe n’ubujiji bw’ababyeyi babo.

Ati “Umwana aragenda mu muhanda ugasanga yikoreye umuzigo w’ibiro 50 cyangwa 40 umubyeyi amushoreye, wabaza impamvu ukumva ntacyo bimubwiye ngo ni akazi nk’akandi, ugasanga yamukuye no mu ishuri. Haracyari urugendo rwo kumvisha ababyeyi ko badakwiye kuvunisha abana.”

Abena bakeneye kwitabwaho barindwa ihohoterwa n'imirimo ivunanye.
Abena bakeneye kwitabwaho barindwa ihohoterwa n’imirimo ivunanye.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kurwanya ihohoterwa rikorerw.abana turarishyigikiye nyamagabe kbs2

ndemeye yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka