Aba nibo bagize Guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017.

Ashyizeho abagize Guverinoma nyuma y’amasaha make ashyizeho Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edourad.

Abaminisitiri

Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba

Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo

Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w’Uburezi

Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza

Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo

Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abanyamabanga ba Leta

Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye.

Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage.

Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima rusange n’Ubuvuzi bw’ibanze.

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi.

Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi.

Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.

Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
a. AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB.

b. GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na Peteroli.

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’Itorero ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama ngishwanama y’inararibonye

Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UMUSAZA TURAMWEMERA!

GASIGWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize

welcom guv nshya turabishimiye cyaneee

adam yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka