Aba Isilamu bakanguriwe kuzaba intangarugero mu kwitabira amatora y’Abadepite

Idini ya Islam mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri yifatanyije n’abo ku isi yose kwizihiza umunsi wa Eid El-Adha, umunsi ukomeye cyane ku ngengabihe ya Islam kuko ari umunsi baharira gutura Imana ibitambo.

Umunsi wa Eid El-Adha wizihirijwe ku rwego rw'Igihugu i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali
Umunsi wa Eid El-Adha wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali

Ku rwego rw’igihugu, umunsi wizihirijwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho Mufti w’u Rwanda Hitimana Salum yatangiye ubutumwa bw’umunsi.

Yasabye aba Islam, kwimakaza urukundo hagati yabo no mu miryango yabo, kuko ari yo nkingi y’iterambere rya nyaryo mu muryango.

Yagize ati” Dukundane, dukunde imiryango yacu, abavandimwe bagirirane impuhwe ndetse n’inshuti zigirirane impuhwe.”

Yanakanguriye kandi urubyiruko, kurushaho kwirinda ibiyobyabwenge, anasaba aba Isilamu kuzaba intangarugero, bitabira amatora y’abadepite.

By’umwihariko kuri uyu munsi, abayisilamu bibuka igihe Abraham yemeye gutangaho igitambo umwana we w’ikinege akamutura Imana, ariko Imana ikaza kumubuza gutura igitambo ho umuntu mu izina ryayo.

Kuri uyu munsi w’ingirakamaro cyane muri Islam, hirya no hino mu Rwanda waranzwe no kubaga ihene n’inka maze Abayisilamu basangira n’inshuti n’abavandimwe.

Habayeho kandi no gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye, bagera no mu nzu z’imfungwa n’abagororwa, babagemuriye amafunguro.

Muri uwo muco wo gusangira habazwe inka igihumbi n’ihene 2,000 bifite agaciro ka miliyoni 200 frw.

Mbere yo gutangira kwizihiza Eid El-Adha, abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda babanje guhurira mu misigiti, mu isengesho rusange ryamaze isaha yose nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Islam mu Rwanda.

Mbere y’uko abayisilamu bizihiza umunsi wa Eid El-Adha, abayisilamu 92 b’Abanyarwanda bagiye mu rugendo rutagatifu i Mecca muri Arabia Saudit aho bari bamaze iminsi itanu.

Islam yizera ko Mecca ariho intumwa y’Imana Mohammed yavukiye, ndetse akaba ari nawe washyizeho ukwemera kwa Islam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Abaslamu bizihiza Eid El-Adha.Ngo baba bibuka igitambo cy’intama imana yahaye Abrahamu igihe yali agiye gutamba umuhungu we ISMAIL.Ariko rero,tujye dushishoza mu myemerere yacu.Bible yo yigisha ko umuhungu Abrahamu yagiye gutamba atari ISMAIL,ahubwo ari ISAKA.Kubera ko Korowani na Bible bivuguruzanya kuli iyo ngingo ndetse no ku bindi bintu byinshi,ntabwo ibyo bitabo byombi byaturuka ku Mana imwe.Nta kabuza kimwe kibeshyera Imana,bityo n’abasenga bifashishije icyo gitabo,imana ntibemere.
Mbere yo guhitamo idini,tujye tubanza gushishoza.

Gatare yanditse ku itariki ya: 21-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka