Ab’i Bushongo baribaza impamvu batimurwa nk’uko babyijejwe

Abatuye ku Kirwa cya Bushongo kiri mu Kiyaga cya Burera batangaza ko bategereje kwimurwa nk’uko babyijejwe, bagategereza bagaheba.

Abanyabushongo barizezwa ko 2016 uzasiga bimuriwe muri aya mazu.
Abanyabushongo barizezwa ko 2016 uzasiga bimuriwe muri aya mazu.

Ikirwa cya Bushongo kiri mu Kiyaga cya Burera rwagati, mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera. Gituwe n’imiryango 76.

Kuri icyo kirwa ntihari ivuriro, umuyoboro w’amazi meza, amashanyarazi, isoko, n’amashuri, uretse abanza, na yo y’ibyumba bitatu gusa. Ibyo abagituye bakenera buri munsi babikura hakurya y’ikiyaga, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), bafashe umwanzuro wo kwimurira abo baturage hakurya y’ikiyaga aho bazegerezwa ibikorwa remezo kuko ngo kubigeza kuri Bushongo bigoye. Kubimura byari biteganyijwe ko bizatwara abarirwa muri miliyoni 500FRW.

Muri 2014, ni bwo babwiye Abanyabushongo ko bagiye kububakira amazu 76 hakurya y’ikiyaga, bazimurirwamo. Batangiye kuyubaka muri Nzeli 2015, bababwira ko ngo mu mezi atandatu gusa azaba yuzuye, bakimukiramo.

Buri muryango ufite igice cy'inzu gifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, igikoni n'ubwiherero.
Buri muryango ufite igice cy’inzu gifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni n’ubwiherero.

Abanyabushongo bahamya ko bakibibabwira, babyishimiye. Ariko kuri ubu bavuga ko amezi atandatu babwiwe yageze, akanarenga, bagategereza kwimurwa bagaheba. Amazu bazimurirwamo ntaruzura.

Mpariyimana Vincent, umwe muri abo baturage, avuga ko batinze kubimura bagakomeza kwibera mu bibazo bari basanganwe kandi bari bizeye ko bagiye kubivamo.

Ngo nk’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), bajya kwiga bambutse ikiyaga buri munsi, bakoresheje igihe kigera ku isaha bari mu kiyaga. Na bwo babanje gutegereza ubwato, hakaba igihe babubura.

Mu rwego rwo kwirinda ibyo byose bamwe ngo bahitamo gucumbika hakurya y’ikiyaga. Agira ati “Twumva baradutindiye! Nkanjye mfite abana biga, (umwe) aracumbitse ariko turi hano (twarimutse) ntabwo yacumbika! N’isoko riri kure.”

Imiryango 76 ituye kuri iki Kirwa cya Bushongo yijejwe kwimurwa ariko igihe cyararenze.
Imiryango 76 ituye kuri iki Kirwa cya Bushongo yijejwe kwimurwa ariko igihe cyararenze.

Uwambajemariya Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yizeza Abanyabushongo ko uyu mwaka wa 2016 uzasiga baramaze kwimurwa. Hari ibyo ngo bagitunganya kuri ayo mazu byatumye batinda.

Agira ati “Ni imirimo ya nyuma iri kurangira, nirangira tuzahita tubimura. Hari gukorwa ibijyanye na ‘Biogaz’ n’ubwiherero.”

Buri muryango ngo uzahabwa inka ebyiri za kijyambere. Ubundi Ikirwa cya Bushongo, bagishakire umushoramari, uzakibagurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka