94HiStudio izakora indirimbo 20 zo kwibuka ku buntu
Ikigo 94Histudio gikora ibijyanye na filime n’umuziki, cyemeye gutunganya ku buntu indirimbo 20 zo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwayezu Olivier, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, avuga ko biri muri gahunda y’iki kigo yo gufasha abantu bafite impano ariko badafite ubushobozi, gutanga ubutumwa bwabo bujyanye no kwibuka Jenoside muri uyu mwaka wa 2017.
Avuga kandi ko iyi gahunda izakomeza no mu yindi myaka.
Mu gutoranya indirimbo 20 bazatunganya iki kigo kizifashisha abahanga mu ndirimbo ndetse n’inzego zishinzwe kwibuka Jenoside, kugira ngo ubutumwa bwazo bube buboneye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushima, kuko ari ubwa mbere habonetse ubufasha nk’ubu ku bahanzi batambutsa ubutumwa bwo kwibuka Jenoside.
Yagize ati “Ntekereza ko iki kigo ari icyo gushimwa kuko indirimbo nyinshi zitanga ubutumwa bwo kwibuka, usanga ari abantu ku giti cyabo bafashe iya mbere, bakazikora bagashakisha ubushobozi hirya no hino.”
Ahishakiye yaboneyeho kwibutsa abakora ibihangano bijyanye no kwibuka Jenoside kubitegura bitonze kugira ngo ubutumwa bubirimo bube koko buvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ahishakiye yavuze ko IBUKA ishyigikiye cyane ko abantu bajya bafata umwanya bakaganira n’inzego, bakareba ubutumwa bw’ingenzi bukwiriye gutambutswa mu bihangano.
Ati “Icya mbere ni uko indirimbo nk’izo ziba zivuga ukuri kw’ibyabaye muri iki gihugu, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi ni uko bukwiye kuba ari ubutumwa bufasha abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bigakangurira n’abantu gushyira hamwe.”
Ikigo 94Histudio gifite n’ishuri ryigisha filime riri i Gikondo mu mujyi wa Kigali, cyatanze amahirwe yo kwiga ku buntu ku banyeshuri 10 biga amasomo ya filime y’igihe gito cy’amezi atatu, akazatangira muri uku kwezi kwa Mutarama 2017.
Iki kigo cyashinzwe mu mwaka wa 2008 kigamije kugaragaza ishusho y’u Rwanda binyuze muri sinema, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
lovely but nti muzakore ikosa ryo ku da tumira mr dieu donne munyanshoza dukunda rwose uburyo aririmba mo
ndashima cyane icyi kigo ubufasha bwindahinyuka gitanze mu buryo bwo kudufasha niba bishoboka mwatugaragariza site umuntu yababoneraho cg numero de telefone. murakoze