90% by’ingengo y’imari SOS ikoresha mu kurera abana ituruka hanze

Perezida w’Inama y’ubuyobozi ya SOS Rwanda John Nyombayire, avuga ko icyo kigo kigifite ikibazo cy’uko ingengo y’imari gikoresha mu kurera abana ituruka hanze.

Umwe mu babyeyi barera abana bamuhaye, bahagaze imbere y'inzu babanamo
Umwe mu babyeyi barera abana bamuhaye, bahagaze imbere y’inzu babanamo

SOS Rwanda ni ikigo mpuzamahanga kita ku bana bababaye kandi batagira kirengera. Muri bo harimo imfubyi zikurwa hirya no hino n’abana baturuka mu miryango itifashije.

Ubuzima babamo ntaho butaniye no kurererwa mu muryango, kuko abana batarenga batanu bahabwa umubyeyi ubakurikirana kuva bakiri bato kugeza babaye bakuru bashobora kwitunga.

Abo bana kandi bashyirwa mu mashuli y’icyo kigo, aho bivugwa ko amashuri yaka SOS ari mu mashuli yigisha neza mu gihugu.

Gusa ubuyobozi bw’icyo kigo bwemeza ko Abanyarwanda batitabira gufasha mu mirerere y’abana,kuko kugeza ubu iki kigo cyakira inkunga ingana na 10% iturutse muri Leta no mu baterankunga b’Abanyarwanda n’abandi bakorera mu Rwanda.

Nyombayire avuga ko hari abantu bafasha icyo kigo ariko ko bakiri bake ugereranije n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Agira ati “Icyo kibazo wakibaza Abanyarwanda impamvu igice kinini cy’inkunga kigituruka mu Banyamahanga kandi dufite gahunda yo kwigira.”

Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya SOS Rwanda na Sami Ounali umuyobozi wa Radisson Blue nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya SOS Rwanda na Sami Ounali umuyobozi wa Radisson Blue nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, ubwo icyo kigo cyashyiraga umukono ku masezerano kizafatanyamo na Hoteli Radisson Blu na Kigali Convention Center (KCC), amasezerano agamije gufasha abana barererwa muri icyo kigo kubona imirimo ku isoko ry’u Rwanda.

Umwana urererwa muri SOS w’umuhanga kandi ubishoboye ashobora gufashwa kwiga kugeza ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s), akabona kurekurwa akajya kwishakira akazi.

Kugeza ubu icyo kigo kibarura abo cyareze barenga 300 bafite icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza, kandi benshi muri bo nta kazi bafite.

Umuyobozi wa KCC Sami Ounalli yavuze ko ikigo cyabo kiyemeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’ibihugu bakoreramo, bafasha abaturage kubaho neza kugira ngo nabo bazagire uruhare mu gufasha abandi.

Ati “Tugomba gukora ibikorwa bigirira abantu akamaro kandi twizera ko ikigo gikwiye gushyigikirwa kuko kirera abana benshi kandi bakarerwa nk’aho bari mu miryango.”

Yavuze ko ubusanzwe Radisson Blu isanzwe ifite amasezerano y’imikoranire na SOS International yo guha amahirwe abana yareze, bafite ubuhanga ariko batabona amahirwe mu kazi.

SOS Rwanda yatangiye gukora mu 1978, ikaba isanzwe ikora n’ibindi bikorwa byo gufasha imiryango ikennye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana bakurira mu buzima bubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka