85% by’amakuru y’iteganyagihe Meteo Rwanda itanga aba ari ukuri
Ikigo gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko amakuru gitanga ku iteganyagihe, kiyagenzura kigasanga cyavuze ay’ukuri ku rugero rwa 85%.
Gusa ariko icyo kigo kivuga ko hakibaho ibiza bitunguranye, nubwo kiba cyatanze ayo makuru.
Umuyobozi muri Meteo Rwanda, ushinzwe Iteganyagihe n’uburyo rishyirwa mu bikorwa, Anthony Twahirwa avuga ko amakuru batanga bayakesha icyuma cya RADAR kiri kiri i Maranyundo mu Bugesera, kireba impinduka z’ikirere za buri kanya.
Akomez avuga ko icyo cyuma ngo kizongera uburyo bwo kuburira abantu ku bijyanye n’umuyaga, ibicu bitanga imvura n’ibindi, mu gihe babona birimo gusatira u Rwanda.
Agira ati “RADAR mu Rwanda tuyimaranye umwaka, ariko turacyareba ibyo ikora bitandukanye. Izadufasha kubona amakuru ya nyayo y’ibigiye kuba nko mu minota 30, mu isaha imwe ndetse no mu gihe kirenzeho.
Urugero ni uko iyo tubonye igicu kiva mu kiyaga cya Victoria, bizadufasha kuburira abantu baturanye n’umupaka w’uburasirazuba.”
Akomeza avuga ko kuba abantu batabona amakuru y’iteganyagihe bikomeje guteza igihombo gikabije.
Agira ati “Niba mu munsi wateganije gukoresha abantu 10, baba bagitangira gukora imvura ikagwa, ntabwo uzareka kubahemba, nyamara uzaba uhombye akayabo k’amafaranga.”
Abaturage bahamya ko ari ngombwa kumenya amakuru y’iteganyagihe; nkuko umucuruzi w’isima akaba n’umwubatsi mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo abisobanura.
Agira ati "Ni ngombwa kugira amakuru y’iteganyagihe itewe nuko hari igihe ibicuruzwa byanjye binyagirwa, ndetse hari na bagenzi banjye baza bavuga ko imvura yabasenyeye.”
Meteo Rwanda ihamagarira itangazamakuru kuyifasha gusakaza amakuru ajyanye n’iteganyagihe, mu rwego rwo kurinda abantu n’inzego zitandukanye guhura n’ibiza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose meteo isigaye igerageza kuduha amakuru nyayo ariko bazongereho amakuru y’igihe kirekire nyafasha abahinga guhinga ibihuye na climat