2017 ibasigiye ibyishimo

Umwaka wa 2017 urangiye hari abantu batandukanye bafite ibinezaneza kubera ibintu byiza byababayeho kuburyo badashobora kubyibagirwa mu buzima bwabo.

James Sano wayoboraga WASAC yagizwe umwere

Ku itariki ya 29 Ukuboza 2017 nibwo urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Sano James wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC). Yagizwe umwere kuko ibyaha yashinjwaga ntabimenyetso byagaragaje ko bimuhama.

James Sano yagizwe umwere
James Sano yagizwe umwere

Ku itariki ya 04 Nzeli 2017 nibwo Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Sano wari umaze iminsi mike asimbuwe ku buyobozi bwa WASAC, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Fiona Muthoni yabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017

Fiona Muthoni wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa 2017 yabaye igisonga cya mbere, ikamba ryegukanwa na Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.

Nyuma yo kwegukana uwo mwanya mu birori byabaye ku itariki ya 27 Ukuboza 2017, yahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 8RWf.

Fiona Muthoni wabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017
Fiona Muthoni wabaye uwa kabiri muri Miss Africa 2017

Miss Fiona yari ahanganye n’abandi bakobwa 24 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Munyakayanza yatomboye FUSO igura miliyoni 38RWf

Munyakayanza Donasiyani yatomboye imodoka ya FUSO ya miliyoni 38RWf muri tombora ya Banki ya Kigali yiswe ‘Bigereho na BK’.

Uwo mugabo ukomoka mu karere ka Gatsibo, yatomboye iyo modoka y’ubwikorezi bw’imizigo yo mu bwoko bwa Mitsubishi ku itariki ya 29 Ukuboza 2017, ubwo BK yasozaga iyo gahunda yo gukangurira abantu kwizigamira, ikaba yari imaze amezi atatu.

Munyakayanza Donasiyani yatomboye imodoka ya FUSO
Munyakayanza Donasiyani yatomboye imodoka ya FUSO

Munyakayanza usanzwe acuruza imyaka ndetse ufite na butike, avuga ko yishimiye cyane imodoka yatomboye kuko izamufasha mu kazi ke.

Abanyarwanda batanu bari bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Ahagana ku isaa moya n’igice z’umugoroba ku itariki ya 29 Ukuboza 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yagejeje aba Banyarwanda ku cyicaro cyayo i Kigali, nyuma yuko Polisi ya Uganda ibazenye ikabasiga ku mupaka wa Gatuna, uhuza icyo gihugu n’u Rwanda.

Abo banyarwanda bazanywe ni Hubert Munyagaju, Dinah Kamikazi, Agasaro Vanessa, Jessica Muhongerwa na Fred Turatsinze bose bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala.

Abandi Banyarwanda batanu bagaruwe mu Rwanda nyuma yo gutoterezwa muri Uganda
Abandi Banyarwanda batanu bagaruwe mu Rwanda nyuma yo gutoterezwa muri Uganda

Amakuru batanga, agaragaza ko bose bagiye bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, hagati ya tariki 16 na 18 Ukuboza, mu masaha y’umugoroba, bakajya gufungwa. Kuri ubu ariko bari mu Rwanda baratekanye.

Amag The Black yasezeranye Uwase Liliane

Ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 nibwo umuraperi Ama G The Black yakoze ubukwe n’umugore we Uwase Liliane. Ubwo bukwe bwitabiriwe n’abantu barimo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda.

Am G yakoze ubukwe na Uwase Liliane
Am G yakoze ubukwe na Uwase Liliane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

naho abandi 2017 ibasize muburoko uyusumwaka wari gikenya kubantu ibihumbi nibihumbi ntimukajye muvuga ibyiza gusa

wapi yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka