2016: Umwaka w’ibyemezo bikakaye no gutsura umubano n’ibihugu byinshi

Muri uyu mwaka dusoza, u Rwanda rwaranzwe no gufata imyanzuro ikomeye ku bukungu bwarwo ndetse runatsura umubano n’ibindi bihugu byinshi birimo n’iby’ibihangange.

Inama ya 14 y'umushyikirano
Inama ya 14 y’umushyikirano

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yo ku wa 15-16 Ukuboza 2016, Perezida Kagame yaragagaje kutishimira ko u Rwanda rukomeza gutega amaboko amahanga, asaba ko hafatwa igihe ntarengwa cya vuba rugatangira kwihaza ku ngengo y’imari.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ngingo yaganiriweho kenshi igihe kikaba kigeze.

Yagize ati “Gutega amaso inkunga ku bintu bidufitiye inyungu ubwacu bikwiye guhagarara. Ni ikibazo cy’agaciro…Agaciro kacu.”

Afungura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14, yagize ati “Abanyarwanda bahoze bahangayikishijwe no kubona icyo barararira ariko turajwe ishinga no kwihaza no gukira.”

Muri iyo nama kandi, Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko atishimiye imyitwarire ya Kiliziya Gatorika mu kugenda biguru ntege mu gusaba imbabazi, ku ruhare ishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuwe z’Imana m’Ugushyingo 2016, Kiliziya Gatolika yasohoye itangazo risabira imbabazi bamwe mu bakirisitu bayo bagize uruhare muri Jenoside, ariko yirinda kuzisaba ku ruhare rwayo nka Kiliziya.

Mu Nama ya 14 y’Umushyikirano, Depite Gatabazi yongeye kuzamura icyo kibazo yibaza impamvu Kiliziya idasaba imbabazi mu izina ryayo nk’uko ibigenza mu bihugu byateye imbere.

Musenyeri Philippe Rukamba ukuriye inama y’Abepisikopi gaturika mu Rwanda, icyo gihe yavuze ko ntaho azi nta n’aho yigeze yumva ko Kiliziya yakoze Jenoside mu Rwanda.

Yagize ati “Nta rwandiko nzi rw’abasenyeri rwavugaga ngo ni mukore Jenoside, ntabwo ari Kiliziya ubwayo yayikoze.

Ni byo, Papa hari aho yavuze ngo ‘musabe imbabazi’ kuko bari abana ba Kiliziya; yabasabiye imbabazi."

Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa kiliziya gatolika
Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa kiliziya gatolika

Ibi ntiyabyumvikanyeho na Perezida Kagame wavuze ko n’ubundi atari ikibazo cyabonerwa umuti na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Yagize ati”Ntabwo numva bimfashije kuko igihagurutsa Papa akajya gusabira imbabazi abantu bafashe abana ku ngufu, kuki atabikora na hano se ku bakoze Jenoside?”

Ubwo yari muri “Rwanda Cultural Day” i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa 24 Nzeri 2016, Perezida Kagame yavuze ko abadashakira u Rwanda ibyiza barushaho kurutera imbaraga zo kwiyubaka.

Yagize ati “Uko urushaho gukubita u Rwanda, ikivamo ni abaturage bafite imbaraga, baharanira gukora kurushaho.”

Muri uyu mwaka wa 2016 kandi, Padiri Nahimana wahunze u Rwanda ku mpamvu ze, agahita atangaza ko atavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, yatangaje ko azaza kwiyamamariza kuba perezida.

Padiri Nahimana wagombaga kugera mu Rwanda ku wa 23 Ugushyingo 2016 kubera ikibazo cy’ibyangombwa ntiyashoboye gukandagira ku butaka bw’u Rwanda akatira i Nairobi asubira mu buhungiro mu Bufaransa.

Mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi ku wa 11 Ukuboza 2016, Perezida Kagame akaba yaragaragaje kutishimira ko bateretse Padiri Nahimana washinze ishyaka “Ishema ry’u Rwanda n’urubaga rwa internet www.leprophete.fr ngo aze mu Rwanda.

Yagize ati “Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’Umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu".

Muri iyo nama kandi, Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kwita ku baturage, agira ati “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu.”

Uruzinduko rwa Joseph Kabila n’urw’umwami wa Maroc mu Rwanda zavuzweho cyane

Muri 2016 Perezida Kagame yatsuye umubano hirya no hino ku isi binyuze mu nama mpuzamahanga no mu migenderanire n’ibihugu mu buryo bwihariye.

Perezida Kagame aganira na Perezida Joseph Kabila
Perezida Kagame aganira na Perezida Joseph Kabila

Kuwa 30 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo Hagati (ECCAS) yibanze cyane ku mahoro n’umutekano muri ako karere.

Ni mu gihe hari hashize gusa amazi atatu u Rwanda rwemerewe gusubira muri uwo muryango washinzwe mu 1983 ariko u Rwanda rukaza gufata icyemezo cyo kuwikuramo muri 2007.

Ku wa 14 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye inama ya 22 ya Loni yigaga ku mihindagurikire y’ikirere (COP 22) i Marrakesh muri Maroc.

Ni inama abakuru b’ibihugu bunguranyemo ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo hajye haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kuri uwo munsi kandi, Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo n’Ikigo Mpuzamahanga cyita k’Ubumenyi mu bya Siyansi (TWAS) kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.

Perezida Kagame yahise atangaza ko ari icy’Abanyarwanda bose kuko ari bo bagize uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa.

Ku wa 1 Ugushyingo 2016, Umukuru w’Igihugu yakiriye Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni, Jan Eliasson, wari mu ruzundiko mu Rwanda.

Jan Eliasson amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akunamira imibiri isaga 250,000 ihashyinguye, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugutsindwa gukomeye kwa Loni.

Jan Eliasson yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Jan Eliasson yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Mu nama ya 27 y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016 ikitabirwa n’abaperezida 35, Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuvugurura komisiyo y’uyu muryango.

Kuwa 31 Ukwakira 2016 yahuye n’impuguke yari yahisemo ngo zizamufashe muri ayo mavugurura ahanini agamije kureba uko AU yakwihaza idashingiye cyane ku nkunga.

Ku wa 28 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yitabiriye inama ku bukungu i Libreville muri Gabon. Gabon yari igihugu cya gatatu Perezida Kagame asuye muri icyo cyumweru, nyuma ya Mozambique na Congo-Brazza Ville.

Ni ingendo zari zigamije kwagura umubano no kongera ubuhahirane, dore ko nko muri Gabon u Rwanda rwari ruherutse kuhafungura ambasade no kuhatangiza ingendo za RwandAir.

Uruzindiko rwavuzwe cyane ni urw’Umwami wa Moroc Mohammed VI wasuye u Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2016 akahamara icyumweru kubera kurukunda, mu gihe yari yateganyije kuhamara iminsi itatu.

Umwami wa Maroc na Perezida Kagame mu Rwanda
Umwami wa Maroc na Perezida Kagame mu Rwanda

N’ubwo mu Rwanda haje abayobozi b’ibihugu benshi, uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu Rwanda rwatunguye kandi rutangaza benshi.

Icyo gihe ba Perezida Kagame na Kabila bahuriye i Rubavu ku wa 12 Kanama 2016 baganira ku bibazo by’umutekano ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Muri uyu mwaka kandi Perezida Kagame yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika (AU), Yabereye muri Kigali Convetion Center, yigirwamo byinshi bireba iterambere ry’Afurika.

Hanatangijwe urupapuro rumwe rw’inzira (Passport) Abanyafurika bose bazajya bakoresha ku mugabane wabo bagatembera nta nkomyi.

Ku ikubitiro zahawe abaperezida babimburiwe na Perezida Kagame na Idriss Deby wa Tchad.

Perezida Paul Kagame yahise abimburira abandi mu gukoresha iyo Pasiporo Nyafurika ku wa 8 Kanama yitabiriye irahira rya Perezida Idriss Déby wa Tchad kuri manda ye ya gatanu.

Benjamin Natanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, mu ruzinduko rwe ku wa 6 Nyakanga 2016, yumvikanye na perezida Kagame gukomeza ubufatanye mu biteza imbere abaturage cyane ko Israel ari igihugu cyateye imbere mu buhinzi bwifashisha gusukira imyaka mu gihe cy’izuba (irrigation).

Benjamin Natanyahu na Perezida Kagame baganiriye ibijyanye n'ieterambere ry'u Rwanda
Benjamin Natanyahu na Perezida Kagame baganiriye ibijyanye n’ieterambere ry’u Rwanda

Perezida Omar Guelleh wa Djibouti yagendereye u Rwanda anagirana ibiganiro na Perezida Kagame ku nzira nyinshi zatuma ibihugu by’u Rwanda na Djibouti birushaho kubana neza no gukorana bya bugufi, Ku wa 5 Werurwe 2016.

U Rwanda na Tanzaniya byabyukije umubano

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzaniya ku wa 1 Nyakanga 2016.

U Rwanda na Tanzaniya byongeye kubyutsa umubano
U Rwanda na Tanzaniya byongeye kubyutsa umubano

Ibi byatumye ibihugu byombi bibyutsa umubano wari umaze igihe warajemo agatotsi kubera uwari Perizida wa Tanzaniya Jakwaya Kikwete wari wasembuye u Rwanda arusaba kugirana ibiganiro na FDL.

Muri urwo ruzinduko, Perezida wa Tanziniya, John Pombe Magufuli, yeruriye Kagame ko igihugu cye gifite byinshi kizigira ku Rwanda birimo ikoranabuhanga mu kwakira imisoro no kunoza ingendo zo mu kirere kuko ngo “u Rwanda rufite indege nziza.”

Perezida Kagame ntiyakunze kuvuga rumwe n’ibihugu by’amahanga bishaka kuyobora u Rwanda

Muri politiki mpuzamahanga (diplomacy), Perezida Kagame yakunze kunenga ibihugu by’amahanga bihora bishaka gushyira igitsure ku bihugu bikennye.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri 400 biga muri Kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 20 Nzeri 2016, cyari cyateguwe n’ikigega “Coca Cola World Fund”, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudatinya guharanira inyungu zarwo iyo bibaye ngombwa.

Perezida Kagame aganira n'abanyeshuri ba kaminuza ya Yale
Perezida Kagame aganira n’abanyeshuri ba kaminuza ya Yale

Yagize ati “Iyo si dipolomasi guhatirwa kwemera ibitari byo. U Rwanda ntirwigeze rubyemera. Iyo badukoze mu jisho, duhitamo kwihagararaho, tukarwanira ukuri byaba na ngombwa bikatugiraho ingaruka.”

Ubwo, Perezida Kagame na Perezida wa Benin, Patrice Talon, bari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 31 Kanama Perezida Kagame yabigarutseho asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa RFI.

Yagize ati “Twebwe Abanyarwanda cyangwa na benshi mu Banyafurika, turashaka kwiyobora, kandi kwiyobora neza ntabwo ari impano duhabwa n’ab’ahandi.

Abo byananiye kuyobora ndabumva; iyo uyobora igihugu gifite abaturage bangana na miliyoni 60, hanyuma ugashyigikirwa n’abatarenga 12%, unsabye gukora nk’uko waba wibeshya.”

Ku wa 12 Gicurasi 2016 hasohotse raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gukomeza gutera inkunga abarwanya Leta ya Pierre Nkurunziza, bituma Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 13 Gicurasi 2016 yongera kwiyama abashaka kuvangira u Rwanda.

Yagize ati “Abandika (impuguke za Loni) raporo ku Rwanda, bakabaye bakora ibindi by’ingirakamaro aho kongera ibibazo bihari.”

Ibibazo by’u Rwanda n’Uburundi byatangiye kuzamba kuva muri 2015 ubwo impunzi z’Abarundi zisukiranyaga mu Rwanda zihunga imvururu zatewe no gushaka manda ya gatatu kwa Perezida Nkurunziza.

Musa Fasil Harerimana na Aimé Bosenibamwe ntibakiri mu buyobozi bukuru

Muri uyu mwaka wa 2016, Perezida Kagame yasimbuje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu abandi abahindurira inshingano.

Bamwe mu bagarutsweho cyane ubwo Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Ukwakira 2016 yatangazaga ko bakuwe mu myanya yabo ni uwari Minisitiri w’Umutekano, Musa Fasil Harerimana.

Undi ni Aimé Bosenibamwe, wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wasimbujwe uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude.

Abandi iyo nama y’abaminisitiri yakuye ku myanya y’ubuyobozi bukuru ni uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira mu gihe uwari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yimuriwe mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC asimburwa ku mwanya wa Guverineri na Kazayire Judith wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza.

Usibye abasimbuye n’abahinduriwe imirimo, harimo n’abandi bayobozi batandukanye bahawe inshingano nshya nka minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba.

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba

Abashya binjiye muri Guverinoma, ubwo barahiriraga inshingano zabo ku wa 6 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yabasabye kwirinda icyo ari cyose cyadindiza serivisi yibanda ku banyuza serivisi mu nzira ndende (bureaucracy).

Yagize ati “Bureaucracy buri wese arayigaya ariko kandi buri wese akayigiramo uruhare! Ntabwo njya numva ukuntu iteka bikwiriye guhora gutyo bitagira uko bihinduka.”

Perezida Kagame yakomeje kugaragariza abana urukundo

Ku wa 10 Nzeri 2016, Perezida Kageme yakiriye Wendy Waeni, umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka nk’umunani wari warifuje guhura na we.

Wendy Waeni yahuye na Perezida Kagame
Wendy Waeni yahuye na Perezida Kagame

Perezida Kagame yari yaremereye uyu mwana wo muri Kenya kuzamutumira mu Rwanda nyuma yo guhurira mu birori bya Jamhuri muri 2014 agashimishwa n’uburyo azi imikino ngororamubiri.

Muri 2016, uyu Waeni w’intyoza ku mbuga nkoranyamahanga yibukije Perezida Kagame ko yamusezeranyije kumutumira, maze ibiro bya Perezida wa Repubulika bitegura urugendo rwe araza.

Perezida Kagame yasabye Waeni guharanira kugera ku ntego ze atitaye ku ho akomoka n’ubwo hataba ari heza, maze Waeni amwizeza kuzakurikiza impanuro ze.

U Rwanda rwatakaje bamwe mu bantu bari bakomeye

U Rwanda rwatakaje abantu barindwi bakomeye barimo abayobozi n’abacuruzi muri uyu mwaka wa 2016.

Harimo Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2016 nyuma yo kugwa ku ngazi (escalier) zo mu biro by’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena.

Senateri Jean de Dieu Mucyo
Senateri Jean de Dieu Mucyo

Undi wapfuye ku buryo butunguranye Gasasira Gaspard wakoraga muri CNLG ashinzwe ibyo gushyira inzibutso za Jenoside mu murage w’isi, akaba yarapfuye ari mu gitondo yitegura kujya ku kazi.

Hon. Nyandwi Joseph Désiré wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, na we yitabye Imana ku wa 14 Ukwakira 2016, agwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal ku Kacyiru.

Umunyemari Vénuste Rwabukamba w’i Rwamagana we yapfuye ku wa 10 Ukwakira 2016 bivugwa ko yirashe mu buryo kugeza ubu butigeze busobanuka.

Ku wa 16 Ukwakira 2016, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yaratanze, yaguye muri Amerika mu bitaro by’ahitwa Oakton muri Leta ya Virginia.

Kugeza ubu umugogo we ukaba utarashyingurwa kuko abo mu muryango we bananiwe kumvikana aho bifuza ko ashyingurwa. Gusa, Leta y’u Rwanda yabemereye ubufasha bushoboka bwose bayikeneraho.

Undi wapfuye mu buryo bwatunguranye cyane ni Umunyemari Makuza Bertin, nyir’uruganda rwa Rwanda Foam rukora amagodora.

Makuza yapfuye ku wa 13 Ugushyingo 2016 mu gihe yari amaze kuzuza umuturirwa uri mu ya mbere mu Mujyi wa Kigali yanise M.Peace Plaza.

Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal yatwawemo akahamara akanya gato agahita yitaba Imana.

Sana Maboneza wari Umujyanama wa mbere w’uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye (1st Counsellor) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yitabye Imana.

Maboneza yazize impanuka y’imodoka ku wa 1 Ukuboza 2016 aho muri Amerika.

Umwaka wa 2016, n’ubwo wabayemo byinshi byiza ariko ukanatwara aba bantu b’ingirakamaro ku gihugu, abanyarwanda bavuga ko bari bawutangiye neza.

Ibi babivugira ko bawutangiye ubusabe bwabo bw’uko Perezida Kagame yakwiyamamariza indi manda, busubijwe, abyemeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka