1994: Uwarokoye umwana w’amezi atatu akamwonsa, akamurera akamukuza, yagabiwe Inka y’Ineza (Video)

Abagize AERG/GAERG bahaye inka umukecuru witwa Rose Mukarurinda bamushimira kubera ukuntu yahishe akanonsa uruhinja rw’amezi atatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

AERG/GAERG yaremeye umukecuru Rose Mukarurinda imushimira
AERG/GAERG yaremeye umukecuru Rose Mukarurinda imushimira

Uwo mukecuru wavutse mu mwaka wa 1943, utuye mu Karere ka Ruhango, yashimiwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017.

Mukarurinda avuga ko ubwo Interahamwe zameneshaga Abatutsi kuri komini ya Kinazi, ari bwo yabonye umwana w’imyaka 15 uhetse uruhinja rumerewe nabi.

Yahise yiyemeza kurwonsa atitaye ku byari kumubaho iyo Interahamwe zirumusangana. Avuga ko muri icyo gihe yonsaga umwana w’umwaka umwe, amukura ku ibere hanyuma yonsa urwo ruhinja.

Mukarurinda avuga ko ubwo Inkotanyi zageraga i Kinazi, yazibwiye ko afite urwo ruhinja na nyirasenge, hanyuma zitwara nyirasenge asigara yonsa urwo ruhinja.

Mukarurinda yashimiwe guhisha uruhinja rw'amezi atatu none ubu rukaba rwaravuyemo umukobwa w'inkumi ugiye kurangiza kaminuza
Mukarurinda yashimiwe guhisha uruhinja rw’amezi atatu none ubu rukaba rwaravuyemo umukobwa w’inkumi ugiye kurangiza kaminuza

Akomeza avuga ko urwo ruhinja yonkeje rwavuyemo inkumi nziza ngo ubu yiga muri Kaminuza mu gihugu cya Kenya.

Agira ati "Ugira neza ukayisanga imbere, nshimiye aba bampaye inka, iyo tuza kuba benshi bafite umutima utabara nta maraso menshi yari kumeneka.”

Yungamo avuga ko umuryango w’uruhinja yahishe babanye neza kandi nabo bamaze kumuha inka inshuro ebyiri, naho uwo mukobwa we aramusura iyo yaje mu kiruhuko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Alivera Mukabaramba wari witabiriye uwo muhango, yavuze ko abaturage bose bazwiho ibikorwa by’indashyikirwa bakoze barengera ubuzima bw’abahigwaga, bajya begerwa bagahabwa inshingano zo kubisakaza henshi.

Yashimiye abagize AERG/GAERG ku bikorwa ikora byo gukora umuganda n’ibindi bikorwa bitegura kwibuka, kandi ashima uburyo bazirikana abagize uruhare mu kurokora Abatutsi.

Agira ati "Ibi ni ibikorwa bitanga umusanzu ku gihugu, abana bari bato muri Jenoside none barakuze, barakora ibikorwa byo kugaragaza icyizere cy’ejo hazaza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC), Alivera Mukabaramba yashimye ibikorwa bya AERG/GAERG
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Alivera Mukabaramba yashimye ibikorwa bya AERG/GAERG

Ibikorwa bya AERG/GAERG i Kinazi mu Karere ka Ruhango byibanze ku gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi no kwimura imibiri 1850 yari ishyinguye nabi ikaba izategurwa neza ikimurirwa mu urwibutso rushya.

Banaremeye abantu babiri barimo Mukarurinda n’umusaza warokotse utishoboye, babaha inka.

Abagize AERG/GAERG bagabiye inka Mukarurinda n'umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye
Abagize AERG/GAERG bagabiye inka Mukarurinda n’umusaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye
Abagize AERG/GAERG bimuye imibiri 1850 yari ishyinguye nabi muri urwo rwibutso rwa Kinazi
Abagize AERG/GAERG bimuye imibiri 1850 yari ishyinguye nabi muri urwo rwibutso rwa Kinazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Uyu mubyeyi aragahorana ingobyi umugongo. Yakoze igikorwa abenshi bari biyambuye mu gihe cya Genocide. Atitaye ngo umwana ni umutustikazi we yamwonkeje nkuwe, amurebamo ishusho y’umuntu gusa
Imana izamuhe kuramba, agire abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi kandi Imana izamwambike ikamba rikwiye ubugiraneza bwe;

Urwo rukundo azarurage aho atuye. Abakoze nabi bajye bumva ko hari ubugome ndengakamere bakoze kugeza nubwo bica ibitambambuga bitazi ruhe na ruhe.
Umutima utagira impuhwe ntukabeho!

Munyankindi Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Turashimira uwo mubyeyi IMANA izamuhe kuramba kandi numugisha kuko yagize umutima wakimuntu pe?

TUYISHIMIRE EPAPHRODITE yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Wamubyeyiwe imana iguhe umugisha kandi turikuwugusabira bivuye kumutima ntacyo twakwitura kukotwebyaturenze kubona ugira icyogitekerezo ugafata umwana utaruzi ukamwonsa ndetse ukanamukuza ibyo imana ibiguhere umugisha yeewee itanasaguje kukowakoze igikorwa abanyarwanda tugombakureberaho kandi imana iguhe umugisha

ThNKYOU!!!

Fabrice yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Uwomwana ndamuzi ibyo bavuga nukuri kandi uwo mukecuru Imana ikomeze kumurinda no kumuha ubuzima bwiza. Yarakoze cane

mbabazi yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Uyu mubyeyi ntaco abantu bafite cyo kumuhemba Imana yamuremye yonyine niyo izamuhemba

KAJAMBI yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

uyu mutima mwiza yifitiye azawuhorane , benshi bamufatireho urugero

Jack yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Reka nanjye mfate uyu mwanya nshimire GAERG kuri iki gikorwa kiza! burya kudashima ni umuco mubi cyane, mubyukuri nicyo twakagombye gukora twese uwagiriwe neza akabizirikana akitura ineza uwayimugiriye kuko uba wubatse imitima ya benshi bigatuma hari abandi benshi bazagirirwa neza bitewe nuko uba ufashije ngo ya mvugo ngo Ugira ineza ukayisanga imbere ibe impamo!

Mustinzi Herve yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Kigali to day uyu munsi namwe murambeshye! nanjyaga mbemera ariko uyu munsi mbaburiye amanota! ubuse ifoto y’uwo mukobwa mwayibuze koko!? erega iyi ninkuru iba iri sensitive kuburyo ibyo bimenyetso byose biba bikenewe! ifoto rwose yari ikenewe! gusa mwakoze kuri iyi nkuru nziza!

Karangwa Jacques yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

ooooh Mana yanjye uyu mucekuru uzamuhe umugisha naho abantu simpamya ko bamukorera ibijyanye nibyo yakoze! uribaza gucuza umwana wawe imburagihe ukonsa umwana utari uwawe?!ninde wabishobora koko mutambeshye!? uri intwari rwose wa mucekuru we!

Munyana Ange yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Jye mbona Leta hari icyo yari ikwiye gukora! mubyukuri aba bantu ni benshi hirya no hino mugihugu kdi iyo urebye usanga baragize ubutwari butashoborwa na buri wese! mbona leta yagashatse uburyo bahurizwa muri association imwe ishinzwe gukangura mubanyarwanda umuco wo gutabarana! kuko ubana uretse na Genocide nubu hari aho uyu muco wacitse burundu!ugasanga umuntu unyaze aho umujura ya mbura umumaman ararebereye ntagize icyo akora! ibi nta tegeko ryashyirwaho ngo rihane utatabaye ahubwo icyakorwa ni ugukangura iyo ndagagaciro nziza yo gutabarana yabaga mu banyarwanda binyze mubikorwa by’ikangurambaga aba bagiramo uruhare kuko ibyo bavuga byakumvikana kurushaho kuko ibikorwa byabo ubwabyo birivugira murakoze!

Cecile Kanyanja yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ubundi iki nicyo cyaabuze naho ibyo kujya tubeshyanya ngo Interahamwe ngo ibiki nibiki mbo ntagaciro! byibuze buri wese utarahigwaga iyo ashaka umwe agirira neza uyyu munsi ubwiyunge kiba ari ikintu cyoroshye kugerwaho! naho usanga nutarahize ntakiza wamushimira uretse kumugaya ubugwari bwo kutagira uwo afasha kdi mugihe ubufasha bwe bari bukenewe cyane!

Ntaganzwa Jean yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

hari abantu bagira ubumuntu pe jyewe ndemeye nkimara gusoma iyi nkuru. aba bana bo muri GAERG na AERG mwagize neza kuzirikana uyu mukecuru

Arsene yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka