14 basoje amahugurwa yo gufotora kinyamwuga bahabwaga na Kigali Today

Abarangije amahugurwa yo gufotora bahabwaga n’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd bavuga ko yabunguye byinshi batari bazi mu mwuga wabo wo gufotora.

Ruzindana Charles umwe mu barangije amahugurwa yo gufotora kinyamwuga muri Kigali Today Ltd
Ruzindana Charles umwe mu barangije amahugurwa yo gufotora kinyamwuga muri Kigali Today Ltd

Babitangaje ubwo barangizaga ayo mahugurwa yo gufotora y’icyiciro cya karindwi, atangwa n’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd kubufatanye n’ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Abahuguwe uko ari 14, barimo abasanzwe bakora uwo mwuga wo gufotora ubatunze, abanyamakuru basanzwe bafotora amafoto bakoresha mu nkuru n’abashaka gukora umwuga wo gufotora.

Ruzindana Charles, umwe mu barangije ayo mahugurwa avuga ko nyuma yo guhugurwa, yasanze mu myaka icyenda yari amaze akora ibijyanye no gufotora yakoraga ibyo atari azi.

Agira ati “Uku kwezi tumaze twungutse byinshi. Nihereyeho maze imyaka icyenda nkora itangazamakuru rikoresha amafoto ariko nyuma yo guhugurwa nasanze mu myaka ikenda namaze mfotora narabeshyaga abantu ntakintu narinzi mu gufotora. Nubwo nabyize mu ishuri twabiciye hejuru.”

Muziranenge Josiane, umaze imyaka umunani akora umwuga wo gufotora mu mujyi wa Kigali avuga ko iyo myaka yose yamaze atunzwe no gufotora yabikoraga ari ukwirwanaho.

Ariko ngo nyuma yo guhugurwa muri Kigali Today Ltd avuga ko yungutse byinshi cyane bizatuma abasha kwagura akazi ke, agakora kinyamwuga.

Agira ati “Maze kugera muri aya mahugurwa nasanze mu by’ukuri nubwo abantu bashimaga amafoto nafotoraga ibyo nakoraga ntabyo narinzi.

Ubumenyi nkuye aha bugiye kumfasha kwaguka kandi ngiye gukora ibyo nzi niyizeye, bimpe amahirwe yo kurushaho kwiteza imbere.”

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Kanamugire Jean Charles ashimira cyane WDA nk’abafatanyabikorwa muri aya mahugurwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ndetse anishimira ko ibimaze kugerwaho birenze ibyari byitezwe kugerwaho iyi gahunda itangira.

Agira ati “Dutangira iyi gahunda yo guhugura abafotozi b’umwuga hamwe na WDA twumvaga habaho ibyiciro bitatu gusa.

Ariko nyuma yo kubona umusaruro ibyo byiciro byatanze, twaricaye na WDA dusanga bigomba gukomeza none bigeze mu cyiciro cya karindwi.”

Akomeza ahamagarira abarangije amahugurwa gukomeza gukunda umwuga wo gufotora kugira ngo ubumenyi bakuye mu mahugurwa babashe gukomeza kubukoresha no kububyaza umusaruro bihangira umurimo.

Akomeza avuga ko Kigali Today Ltd izafasha abazishyira hamwe bagatangira umushinga mu gufotora, bahabwa mudasobwa itagendanwa (Desk Top) “Printers” nk’ibikoresho byibanze byo kubashyigikira.

Mukakarara Priscilla, wari uhagarariye WDA yibukije ko amahugurwa bahawe ari muri gahunda y’igihugu yo guteza imbere umurimo (NEP).

Mukakarara Priscilla (wo hagati wambaye umutuku) umukozi muri WDA yashishikarije abarangije amahugurwa kwihangira umurimo
Mukakarara Priscilla (wo hagati wambaye umutuku) umukozi muri WDA yashishikarije abarangije amahugurwa kwihangira umurimo

Yabwiye abarangije ayo mahugurwa kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro ibyo bize kuko hari ubufasha bugenerwa abishyize hamwe bakihangira umurimo muri gahunda ya NEP.

Abagera ku 104 nibo bamaze guhugurwa na Kigali Today Ltd muri ibyo byiciro birindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko nifuza nanjye ayo mahugurwa bisaba iki?

Coffi yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ariya mahugurwa arashimishije. Nanjye nkunda kandi ndafotora ariko ntaho nabyize uretse kuba bimbamo kandi mbikunda cyane. Hongeye kubaho ikindi cyiciro mwazatumenyesha. Murakoze!

Alias man of the people yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka