Amaze imyaka itatu asiragizwa yishyuza amafaranga yakoreye

Nteziryayo Felicien utuye mu Kagari ka Gahima, Umurenge wa Kibungo muri Ngoma arasaba kwishyurwa amafaranga yakoreye yubaka ibiro by’ako Kagari.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma yizeza abubatse ako Kagali ko bazishyurwa vuba
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yizeza abubatse ako Kagali ko bazishyurwa vuba

Nteziryayo ariyishyuza ibihumbi 270FRw, ibyo biro by’Akagari yabyubatse mu mwaka wa 2013. Ahamya ko abifitiye inyandiko yasinyiwe n’ubuyobozi ariko ngo aho kumwishyura bukamusiragiza.

Agira ati “Iyo nerekanye (impapuro) aho kunyishyura baransiragiza ngo genda uze ejo gutyo gutyo imyaka ibaye itatu. Ndasaba kurenganurwa kuko narakoze nkwiye igihembo.”

Iyi nyubako y’Akagari ka Gahima yaruzuye ndetse inakorerwamo. Uretse Nteziryayo ngo hari n’abandi bahakoze, tutamenye umubare wabo, na bo bamaze imyaka itatu bahakoze batarishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko hari amafaranga atarishyuwe y’abafundi bubatse amashuri n’ibiro by’utugari.

Avuga ko amafaranga yabubatse ibiro by’utugari yagombaga guturuka mu misanzu y’abaturage ariko haza kuba ikibazo cy’uko abaturage batitabiriye uko bikwiye gutanga uwo musanzu, bituma amafaranga yo kubishyura abura.

Agira ati “Habayeho gahunda yo kubaka ibiro by’utugari muri ya gahunda yo kwishakamo ibisubizo,abaturage biyemeza gutanga imisanzu ariko haje kuba ibihe bibi ntibeza, ibyo bari biyemeje ntibyakunda birangira bafite imyenda.”

Akomeza yizeza uwo muturage n’abandi batarishyurwa ko bazabishyura bidatinze kuko amafaranga ahari,ariko ntavuga igihe nyacyo bazishyurirwa.

Yungamo avuga ko ubwo mbere Akarere ka Ngoma kageragezaga gutangira kwishyuraho make, hagaragayemo amanyanga ya bamwe bakishyuza ayo batakoreye.

Ibyo byatumye ubuyobozi bw’ako karere bubanza kwitonda, bugenzura neza amadeni abo bafundi bafitiwe. Ibyo ngo nibyo byatumye batinda kubishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka